skol
fortebet

Umuhanzi Sano Olivier yahishuye impamvu 10 yashingiyeho asaba Cadette guhagarika iby’urukundo rwabo mu gihe basezeranye mu mategeko n’imiryango yombi ibashyigikiye

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Rurashonga wa mugani wa Kitoko Bibarwa! Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier yunze ubumwe n’umukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Amakuru ari hanze arahamya ko umuhanzi Sano Olivier mu myaka itatu yari amaranye na Uwera Carine uzwi nka Cadette byibuza uyu mukobwa yari amaze gutanga miliyoni nka mirongo itatu z’amanyarwanda (30,000,000Frw) kuri uyu musore, harimo ikibanza baguze nyuma umusore akakigurisha miliyoni umunani, imodoka ifite agaciro ka miliyoni 13 yari yaraguriwe n’umukobwa. Binavugwa ko hari amafaranga hafi miliyoni 10 umukobwa yahaye Sano ngo ayabike bazakoreshe mu bukwe bwabo.

Nyuma yo kuva gusezerana ku murenge mu mezi atatu ashize, mu minsi ishize ni bwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’aba bombi baniteguraga kurushinga muri uyu mwaka. Nyuma umuhungu yahagaritse kuvugana n’uwari umugore we.

Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekaniye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero. Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Imyaka itatu bari bamaranye bayishyizeho akadomo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.

Ingingo 10 umuhanzi Sano Olivier yashingiyeho asaba Cadette guhagarika iby’urukundo rwabo.

1. Kubera iki utambwije ukuri ko ufite umwana Cade (Cadette) ibi bintu nahoraga mbikubaza ukabimpisha ukancisha ku ruhande. Ariko amakuru yose narayahawe, wabikoreye iki?

2. Kubera iki washatse kuntandukanya n’inshuti zanjye zose n’umuryango wanjye unyereka ko batishimiye iterambere ryanjye kandi ahubwo hari ibihe wagiranye n’inshuti zanjye ushaka kubatereta ushaka kubaha amafaranga ngo bagukunde.

Hanyuma ugashaka kunyereka ko aribo bagukunda ushaka kuntandukanya nabo byose narabimenye kuva ku murongo nta na kimwe kivuyemo kandi nabimenye mbere cyane ndicecekera nshaka kugira ngo mbone amakuru yose.

Ndizera ko abo bashuti banjye bose ubazi nta n’umwe uvuyemo (Friday, Eric, Mubyara wa Thierry uba muri Australia ndumva umuzi cyane kundusha, Orphe, n’abandi benshi bo ku Kibuye, urabazi kundusha….)

3. Amagambo wajyaga kubwira Thierry yose narayamenye mbere, umubwira ko nshaka ku kurya amafaranga. Ngo nagurishije ikibanza ntakubwiye, ngo ndi umunebwe mbese ibyo wavuze byose.

Menya wari uzi ko ntazabimenya. Ese reka nkubaze amafaranga wampaye yose hari ayo nabaga nagusabye cyangwa wabikoraga biturutse muri wowe, cyangwa nanjye byari ukungura nk’uko waguze abandi bikanga.

4. Ese kumbeshya ngo ibyangombwa byawe byararangiye ngo ugomba kubanza kudepoza ibindi kandi umbeshya wari uzi ko ntazabimenya koko birababaje.

5. Ese kujya kubwira abantu bose ngo ni wowe unkorera indirimbo. Ngo unyishyurira inzu ngo umbeshejeho washakaga kugera kuki koko. Warakoze ku byo wakoze kuri njyewe ariko nari nzi ko ubikorera uwo ukunda ntabwo nari nzi ko ubikorera uwo ushaka kugura, warakoze.

6. Ese umuntu wahaye amafaranga 1 million ngo adashyira amafoto yawe hanze muri (…..) wagira ngo sibyangezeho koko bigatuma uva kuri whatsapp, ibyawe byarandenze.

7. Inkuru zose wambwiye, ubuzima bwose wambwiye ngo wabayemo umbeshya, byose narabimenye.

Warambeshye ngo ufite imyaka 21 kandi ukuze ndetse cyane. Sha Cadette nakubereye umunyakuri nkubwira uwo ndiwe ntakubeshye ariko wanyigaragarije nabi cyane.

8. Kubwira ngo ugiye kumara imyaka 5 muri Amerika kandi umaze imyaka 3 gusa, byose narabimenye.

9. Wahoraga uhindagura umbwira ngo Mama Cadette si mama wawe, ejo ukongera ngo ni Mama wawe mbese na nubu nari ntaramenya uwo uriwe, birababaje cyane.

10. Warangiza ukabwira ngo ningende nshake abandi bagore ntabwo ukinshaka ngo wabitekerejeho, byose wari ufite impamvu yabyo.

Sano Olivier avuga ko yakoze uko ashoboye akunda Cadette ariko aza kumenya ko amwihishamo. Akomeza avuga ko afite ejo heza adashaka kuhasenya. Atanga urugero akavuga ko Cadette yamwoherereje umunyamakuru (atavuze amazina) akamubaza ibijyanye niba koko yiteguye gukora ubukwe.

Ati “Ese ubwo bukwe bw’umuntu umeze nkawe koko bwari kuba bumaze iki Koko!

Yavuze ko yamaze gufata umwanzuro udakuka kandi ko n’ubwo itangazamakuru ryakomeza kuvuga ntacyo byahindura. Ati “Sinabana nawe sinzigera mbana nawe.”

Yashimye Cadette kuri buri kimwe cyose yamukoreye acyeka ko abikorana urukundo aza gusanga ‘byari ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo yamukoreye kugira ngo bamuhe amashyi’.

Avuga ati “Nibyo wakoze byose kuri jyewe warakoze ndabigushimiye kubera ko najyaga ngira ngo ubikorana umutima mwiza kumbe burya n’umutima w’ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo wankoreye kugira ngo baguhe amashyi.”

Yamusabye imbabazi ku makosa yose yaba yaramukoreye ariko kandi amusaba guhinduka kuko ngo ntarirarenga. Anicuza kuba yarihutiye kujya gusezerana imbere y’amategeko na Cadette.

Sano avuga ko atari akurikiranye imitungo kuri Cadette kuko ngo iyo biba ari uko yari gushaka abandi. Yamubwiye ko badahuje badashobora kuba umwe. Ati “Urakoze nkwifurije guhirwa mu byo ukora byose uzagere kure ariko ikiruta ibindi uzahinduka ni byo byiza.”

Ibitekerezo

  • Ko yamuretse, aravuga iki !!niyo ibyurukundo bitaba namusubize ibye aha wumva abyemera ataribyo indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana azireke niyi, nyandiko ubwayo iragaragamo amazimwe nyamara, wumva babeshyera abandi, ngo nibo bayagira, *

    Ntamwana cadette afite ndamuzi yimubeshyera

    Ariko niba urukundo muruhagaritse si ngombwa kwishyira ku karubanda

    umva sano ujye wanga umuntu neza Cadette nta mwana afite kd ikindi imyaka ye nimike bishoboka. kd mujye muba bakuru ntimu ntimukihe abantu.

    Uri imbwa uzapfa urimbwa

    Ubundi uyu mukobwa yahaga ayu muhungu amafaranga y’iki!!!!? Nta ndangagaciro mbona mukwirirwa uvuga ibyo wahaye uwo mwakundanaga kuko ntiyagukoze mu mufuka!!!!!!? Uyu aragukosoye nkuko hari bagenzi bawe bakosoro abahungu!!! Mbasabye kutumvikana mukomeze mutwibwire uko muri kuko usibye kwiha rubanda ntacyo ndiho mbona mubyubaka ejo hanyu!!!! Sinavugako uyu musore yakoze ibyakigabo ariko umugore warenzwe n’umunwa wo kwidoga ibyo yakoze asa na shitani!!! Ubuse aho abakobwa mwahereye murya abahungu ntibangahe mwumvise baboroga nk’uko uboroga ngo barakuriye!!???

    Na mwishure ivyo vyose ya Cosmomye nindishi yakababarob uko nuguhemuka birenze imyaka 3 yose, kumunota wanyuma"" ubwo nu bu jura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa