skol
fortebet

Umuhanzi Sat-B yemereye ishimwe ritangaje abakinnyi b’Uburundi nibatsinda ikipe ya Gabon bakajya muri CAN 2019

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’Uburundi, Bizimana Aboubakar Karume benshi bazi kw’izina rya Sat-B Satura,yabwiye abakinnyi b’Uburundi ko nibaramuka batsinze Gabon mu mukino w’ishyiraniro bafitanye wo gushaka itike yo kwerekeza mu Misiri mu gikombe cya Afrika,azagenda akorera ikirori kuri buri rugo rw’umukinnyi ku buntu.

Sponsored Ad

Sat-B uhagaze neza mu ndirimbo Karabarya,Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yabwiye abakinnyi b’Intamba ku rugamba ko nibaramuka batsinze Gabon bakerekeza muri CAN 2019,nta kabuza azagenda aca kuri buri rugo rw’umukinnyi ahakorera ikirori.

Yagize ati “Murabizi ko dufite umukino, intamba zacu mu rugamba zifite umukino na Gabon.Ndagira ngo mbahe ikintu, nimuramuka mutsinze Yamini Selemani nzaza iwawe ngukorere ikirori ku buntu,Fiston Abdul Razak nzaza iwawe ngukorere ikirori ku buntu,Laudit Mavugo nzaza iwawe ngukorere ikirori ku buntu,n’abandi bakinnyi bose aho mutuye.”

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 23 Werurwe 2019 saa 15h00 ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore, intamba mu rugamba zizakira ikipe ya Gabon mu mukino wa nyuma mu itsinda C wo gushaka itike yo kwitabira imikino ya AFCON2019.Uburundi burasabwa kunganya gusa bukabona itike.


Sat -B yemereye ishimwe rikomeye abakinnyi b’Intamba mu rugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa