skol
fortebet

Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana wo muri Kenya bamusanze iruhande rw’umuhanda yapfuye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umwe mubahanzi bari bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Dennis Mwangi uzwi nka Papa Dennis bamusanze iruhande rw’umuhanda yapfuye.

Sponsored Ad

Papa Denis yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7, aho umurambo we bawusanze iruhande rw’umuhanda ahitwa Pangani mu mujyi wa Nairobi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu muhanzi, gusa biravugwako ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi, abandi bakavugako ashobora kuba yahanutse avuye munyubako ya 7 agahita ahasiga ubuzima.

Muri iri joro, uyu muhanzi ngo yari muri Studio yitwa Nairobi Records iri munyubako yitwa Ngara building, munyubako ya 7, ngo yaje gusohoka muri Studio ni uko nyuma abo barikumwe basanga ari hasi yapfuye, kugeza ubu birakwekwa ko ashobora kuba yiyahuye cyangwa akaba ari abagizi ba nabi bamuhitanye

Daddy Owen nawe uri mubahanzi bakunzwe muri Kenya akaba yari n’inshuti magara ya Papa Denis, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi ahamyako ari mubantu bambere bamugezeho akimara kumenya aya makuru, yagize “twasanze yapfuye ari iruhande rw’umuhanda, ahateganye n’ibiro bikuru by’ibyishyaka rya Jubilee Party”

Abahanzi batandukanye muri Kenya bagiye bandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we no kuwufata mu mugongo.

Papa Denis, yari umwe mubahanzi bakunzwe cyane munjyana ya Gospel igezweho muri Kenya, yagiye atwara ibihembo bitandukanye muri 2015 yahawe igihembo cya Mwafaka Awards, muri 2016 na 2017 yahawe igihembo cya Pulse Video Awards, muri 2018 ahabwa igihembo cya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA), na 2019 ahabwa igihembo cya Dear Award.

Uyu muhanzi afitanye n’indirimbo n’umuhanzi kazi Tonzi wa hano mu Rwanda, iyo ndirimbo bayise “Njoo”yagiye hanze muri 2015.

Ibitekerezo

  • Athanase leopard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa