skol
fortebet

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Patoranking yamennye ibanga rya Meddy

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye mu muziki nka Patoranking yahishuye ko hari indirimbo yakoranye na Ngabo Medart Jobert umaze kwamamara nka Meddy mu muziki.

Sponsored Ad

Iby’iyi ndirimbo itarajya hanze, Patoranking witezwe mu gitaramo cy’Inama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa, iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 9 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2019, yabivuze ubwo yahabwaga ijambo ngo aganirize abitabiriye iyi nama.

Mu magambo ye yabanje kuvuga ko ari umuhanzi ukunda gufatanya n’abandi kandi akaba yaranabigaragaraje kuri album yise ‘Wilmer’ aheruka gushyira hanze.

Ati “Nkunda gufatanya n’abandi bahanzi nk’uko mubizi nagiye nkorana n’abatandukanye bo ku migabane itandukanye. Ubu namaze gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda. Ntabwo mwari mubizi.”

Uyu muhanzi yanavuze ko yabayeho mu buzima bugoye akiri muto agakurira mu muryango iwabo bakodesha inzu amadorali abiri.

Se ntiyashoboraga kubona amafaranga yo gukomeza kwishyura inzu, uyu musore ahitamo gukora ubucuruzi ku muhanda kugira ngo yite ku muryango we nyuma aza kujya mu muziki ukanamuhira akabona akaryo.

Patoranking yasesekaye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho agiye guhurira mu gitaramo na Meddy, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie. Mu muziki we yibanda ku njyana za Dancehall na Reggae.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix yakoranye na Tiwa Savage, ‘Love You Die’ yakoranye na Diamond, ‘Suh Different’, ‘God Over Everything’ n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 29 yavukiye ahitwa Ijegun-Egba, Alimosho muri Leta ya Lagos muri Nigeria.

Mu 2012 nibwo yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, icyo gihe yakoze indirimbo yitwa “Iya Bisi” yahuriyemo na Qdot & Kbaj ariko ntiyakundwa ku rwego rwo hejuru, iyitwa ‘Alubarika’ yakoranye na Timaya mu 2014 niyo yatangiye kugurura amarembo mu muziki we.

Yaherukaga mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro ku wa 19 Kanama 2017, icyo gihe yasize inkuru i Kigali yo kuririmbira kuri CD afite umunaniro, asezeranya abakunzi be kuzagaruka gushimisha abo yasigiye umunabi.

Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko. Inama nk’iyi yabaye muri Nyakanga 2017 yitabiriwe n’umuhanzi Akon n’umunyemari ukomeye w’umushinwa, Jack Ma. Uyu mwaka abantu 10,000 nibo bitabiriye iri kubera muri Kigali Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa