skol
fortebet

Umuhanzi wo muri Uganda ’Palaso’ yatorotse Polisi yambaye n’amapingu,ubu ari gushakishirizwa hasi hejuru

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Uganda iri gushakisha umuhanzi Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso akurikiranyweho gutoroka amategeko gukangurira urugomo no kugira uburangare bushobora gutuma hakwirakwira Coronavirus.

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Polisi i Makindye yakiriye telefone ihuruza ahagana mu ma saa 12:46 za mugitondo cyo kuri uyu wa kane y’abaturage bo mu karere ka Luwafu bavuga ko itsinda ry’abantu bigometse bateranira mu rugo rwa Palaso.

Ati :"“Itsinda ryacu ryihutuye guhita rijya ahatunzwe agatoki basanga ibyo abaturage bamureze ari ukuri, itsinda ry’abantu barenga 30 i Luwafu mu rugo rwa Mayanja Pius bari bateraniye hamwe, bacuranga umuziki uranguruye, banywa kandi ntibakurikize amabwiriza y’umutekano yatanzwe na minisiteri y’ubuzima ku isaha yo gutaha no guteranira hamwe "

Icyakora, umuyobozi w’iri tisnda ry’abashinzwe umutekano ngo yegereye Pallaso n’itsinda bari bari kumwe abasaba kugabanya amajwi y’umuziki wabo anabibutsa amabwiriza abuza guterana. Mugihe bagikomeje kubabwira iryo tsinda ryahise riteza urugomo bituma Polisi ifata Pallaso na murumuna we Henry Kasozi.

Ariko mu gihe Kasozi yatabwaga muri yombi, Pallaso yashoboye gutorokana n’amapingu ya Polisi kandi kuri ubu Polisi iramushakisha ku byaha aregwa byo gutoroka amategeko no guteza umutekano muke.

Umwe kekwaKasozi Henry afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe mu gihe hagitegerejwe iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa