skol
fortebet

Umuhanzi wo muri Zambia Roberto yashimiye umunyarwenya Rutura na Dj Pius bamugobotse ubukene bumumereye nabi

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

skol

Roberto uri mu bahanzi bakomeye muri Zambia wamamaye cyane mu ndirimbo “Amarula” akamenyekana cyane mu Rwanda mu ndirimbo yakoranye na Butera Knowless bise “Te amo” akaba ari no mu myiteguro yo kuza mu Rwanda yashimiye abanyarwanda bamugobotse igihe ubukene bwari bumurembeje.

Sponsored Ad

Roberto ni umwe mu bahanzi bo muri Zambia banditse izina ku mugabane wa Afurika. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka “Into U” “Vitamin U” yakoranye na Vanessa Mdee, Teamo yakoranye na Butera Knowless, Amarulah yatumye yamamara n’zindi.

Ku nshuro ya mbere yataramiye i Kigali tariki 9 Gicurasi 2015 ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya “Arthur Amplified”. Iki gitaramo yagikoze nyuma y’ibyumweru bitatu gusa akoze ubukwe.

Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2019 ubwo yibukaga umunsi yagereye i Kigali ari kumwe n’umugore we, yakomoje ku bihe by’ubukene ubukwe bwari bumaze kumusigira.

Ubwo Roberto n’umugorewe bazaga i Kigali

Ati “kuri iyi tariki njye n’umugore wanjye twuriye indege tugiye mu Rwanda mu gitaramo nakwita ko ari icya mbere mpuzamahanga. Hari hashize iminsi mike nkoze ubukwe. Bwari bwaransigiye ubukene bukabije. Nerekeje mu Rwanda nambaye ikote nakoranye ubukwe njya mu kazi kahinduye akazi kanjye.”

Roberto yavuze ko aka kazi ko mu Rwanda yakabonye bigizwemo uruhare na DJ Pius [wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe we General Ozzy], nawe wamuhuje na Arthur Nkusi wari wateguye igitaramo. Kuva ubwo yatangiye kubona akazi mu bindi bihugu ubukene abutera ishoti atyo.

Ati “ Warakoze muvandimwe DJ Pius twahuye biciye kuri General Ozzy. Yantumiye mu gitaramo cya Comedy cya Arthur. Kuva uwo munsi nagiye mu bihugu birenga 10 ndirimba.”

Icyo gihe Roberto yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo yitwa “Never Let You” n’itsinda rya Two4Real ryabagamo DJ Pius na Ray Signature wo muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa