skol
fortebet

Umuhanzikazi Mbilia Bel warutegerejwe n’abanyarwanda benshi yageze i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Mbilia Bel yageze yasesekaye I Kigali aho aje mu Gitaramo kiraza kuba kuri uyu wa Gatanu kuri Serena Hotel.

Sponsored Ad

Umwamikazi w’injyana ya Rumba na Kizomba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC] yageze I Kigali aho aje kwifatanya n’abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Ukuboza 2018.

Mbilia Bel wageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha ya saa 12:45 zirengaho iminota yahageze ari kumwe n’itsinda rye rizamufasha gucuranga mu gitaramo ndetse ari kumwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze.

Mu butumwa yatangaje akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko hari hashize igihe atagera mu Rwanda gusa ko ubu yahageze ndetse ko hari bamwe mu bafana be bamubwiye ko bazahurira mu gitaramo aboneraho no gutumira n’abandi bose kuzaza mu gitaramo kuko ngo kizaba ari imboneka rimwe.

Yagize ati” Hari hashize igihe nagera i Kigali mu Rwanda, nakubeshye hashize imyaka myinshi. Nishimye kuba ngarutse hano. Nakiriye ubutumwa buva ku bafana banjye bambwira ko bantegereje mu gitaramo nzakora kuya 07 Ukuboza, 2018. Gahunda ni iyo, ubabwire ntibazabure n’abandi bose bakunda umuziki w’umwimerere,”

Biteganyijwe ko Mbilia Bel azahurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Mike Kayihur ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rizwiho gucuranga umuziki uryoheye amatwi.

Twakwibutsa ko Mbilia Bel ari umuhanzikazi kuri ubu ufite imyaka 59 aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nakei Naïrobi ("El Alambre") ifatwa nk’indirimbo yamuzamuriye izina mu karere ka Afurika bitewe n’uko yakunzwe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa