skol
fortebet

Umuhanzikazi Nyarwanda Lanie yemereye umuhanzikazi w’inshuti ye umusore mwiza bakundana ariko areke gukundana n’abo bahuje igitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

skol

Niyomufasha Mutoni Odette Lanie yagaye mugenziwe w’ Umuhanzikazi Gihozo wafashwe amashusho ari gusomana n’umukobwa mugenziwe amubwira ko akunda iminwa ye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umwe mu bahanzikazi bahano mu Rwanda witwa Gihozo Pacifique ari gusomana na mugenzi we w’umukobwa anamusobanurira buryo afite iminwa myiza kandi ayikunda, ndetse anamubwira ko nawe amukunda cyane.

Mutoni Lanie ni nshuti ya Gihozo mu buzima busanzwe

Mu kigairo Mutoni Lanie yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko agaya cyane mugenzi akaba n’inshuti ye w’umuhanzikazi Gihozo Pacifique wafashwe mashusho ari gusomana no guterana imitoma na mugenzi we w’umukobwa.

Mu magambo ye Mutoni Laine yagize ati;”Ejo bundi nabonye umukobwa w’umuhanzikazi w’inshuti yanjye, ahubwo ntago narinziko yaba umutinganyi kuburyo yatwara umugore w’abandi kandi nawe ari umugore.”

“Byarantagaje kubona babishyira ku mbugankoranyambaga umuhungu ari gusaba Gihozo ngo arekure umugore we aze, ahandi mbona n’amafoto y’uwo mukobwa w’inshuti yanjye aryamanyeho n’uwo mugore we, nanone nonjyera kubona indi Video barikumwa ari kumubwira ngo aramukunda ngo afite iminwa myiza, ndibaza nti se umukobwa ku mukobwa bakundana gute urukundo rugakomera hano mu Rwanda, ni kibazo kandi byarambabaje”.

“Njye nabonye Gihozo aza mu muziki ndishima kuko numvaga twungutse undi muhanzikazi mu muziki nyarwanda kuko abakobwa turi bake, ariko kuza kwe aho kugira ngo akore cyane tumumenye aje gukoresha ubutinganyi bwabakobwa kugira ngo amenyekane, njye byarambabaje cyane kandi nawe abyumve, kubona nki nshuti yanjye ari kumwe n’umukowa mu buriri bari gusomana amubwira ngo afite iminwa myiza birababaje kabisa, njye namfashe yihane rwose. Basi n’ahe agaciro abandi bakobwa binshutize batari abatinganyi, njye kereka mubonye nkamubaza niba ari muzima.”

“Njye niduhura ikintu nzamubwira ni uko yamenya ko yambabaje, ese ubundi yabitewe n’iki gutwara umugore w’abandi kandi nawe ari umugore, ibaze nawe ufite umugabo bakamutwara kandi uzi icyo yarakumariye mu rugo, ibaze rero nawe gufata umugore w’abandi ukamutwara kandi nawe uri umukobwa, ubwo aribaze iki cyangwa aratekereza iki. Ukifata ugaposting mu ryamye tukumva Voicenote ngo ntago narinziko ari umugore wawe, wowe se ubibaza urinde kandi nawe uri umugore”.

“Njye nemereye Gihozo umuhungu mwiza pe, azanshake mu muhe aho kugirango age kuryamana n’abakobwa bagenzi be”.

Gihozo Pacifique ni umuhanzikazi mushya mu muzikinyarwanda

Niyomufasha Mutoni Odette ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Lanie ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana zitandukanye ukuyemo hip hop, yavutse i tariki ya 27 kanama 1997. Inganzo ye ayikomora mu muryango we , yakoze indirimbo ya mbere muri 2015 yitwa iyo mbimenya yakoreye muri Touch Record akurikizaho iyitwa Am sorry.

Gihozo bivugwa ko ari umutinganyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa