skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny akomeje guca agahigo ko kwerekana ubwambure bwe [Ifoto]

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ingabire Sunny Dorcas, umuhanzikazi nyarwanda akaba n’umunyamideli ukoresha amazina ya Sunny, nyuma y’iminsi mike yerekanye ubwambure bwe kuri Instagram, yongeye gutungurana ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yambaye ubusa buri buri yisize amarangi.

Sponsored Ad

Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bazwiho udukoryo twinshi, gusa muri iyi minsi akaba arimo atungura abantu cyane.

Mu minsi yashize ni bwo uyu muhanzikazi yiyeretse rubanda imbonankubone mu kiganiro yagiranaga n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram, ubwo yarimo abyina yerekana ibice byose by’ibanga bye, akaba yarabikoze avugako arimo kubyinira abamukurikira.

Nyuma yaho yakomeje kujya akora ibiganiro imbonankubone kuri uru rubuga, n’ubundi abyina yambaye ubusa, kugeza aho abantu bakeka ko yaba afite ikibazo.

Kuri ubu byaje guhuhurwa n’ifoto ye yagiye hanze yambaye ubusa buri buri, ifoto yishyiriye hanze ubwe nanone abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sunny akaba agaragara yisize amarangi ariko nta kintu na kimwe yambaye.

Ibitekerezo

  • Ariko nk’ubu ko Nyakubahwa Paul Kagame ntako atagira ngo mugire agaciro n’ijambo, kwirirwa mwiyambitse ubusa nk’ihene niko gaciro mwahawe ?? Sha abakobwa bari aba kera naho ab’ubu muratubeshya nta kintu muriho kbsa

    Niba bihanwa n’amategeko RIB iracyakora iki?

    Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa