skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny yahawe inkwenene kubera ibirungo yagaragaye yisize ’Makeup’[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ingabire Sunny Dorcas, umuhanzikazi wamamaye ku izina rya Sunny, yahawe urwamenyo n’abamukurira ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’ifoto yari amaze gushyiraho avuga ko ibirungo (makeups) ari byo bigira umugore kuba mwiza.

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha atageze kuri 2 Sunny ashyizeho iyo foto ye iherekejwe n’amagambo agira ati: “Umugore wese wisize ibirungo aba mwiza”, abamukurikira bahise bamwanjama batangira kumuha urwamwnyo bamubaza niba ibyo avuga abizi neza, abandi bamubwira ko uko yabigenza kose we adateze gusa neza.

Iyi niyo foto ya Sunny yatumye ahabwa urwamenyo

Uretse kumenyekana ku bw’indirimbo ze ziba zikoze mu buryo butangaje haba mu majwi no mu mashusho, Sunny yagiye anavugwa mu Itangazamakuru kubera imyitwarire ye irimo no kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe baba bamushimagiza mu buryo bw’ininura.

Sunny yakoze indirimbo zitandukanye zirimo nka “Kungola” yakoranye na Bruce Melody, “Property”, iyo aherutse gusohora yise “Rihanna” n’izindi zitandukanye.

Mu ijoro ryo ku itariki , ni bwo umuhanzikazi Sunny yagiye ku rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 200, atangira kwigaragariza abakunzi abyina mu buryo bushotorana, anafashe ikirahure cy’inzoga mu ntoki.

Abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram bahise bacika ururondogoro, bamwe batangira kumushimagiza abandi bamusaba kwambara ubusa, ibintu yahise akora atazuyaje.

Uyu muhanzikazi nyuma yavuze ko abyuka yasanze hari abantu benshi bamwandikiye bamutuka, bituma atekereza ko ibyo yakoze bidakwiye umuntu nka we w’umubyeyi. Yicuza ibyo yakoze, aho yagize ati:

Sinzi ibyo nakoze ijoro ryakeye, gusa ibyo nakoze byose nabitewe n’inzoga. Ndigaye cyane, nari live nkurikiwe n’amagana y’abantu kandi mu bari bankurikiye harimo n’abana batarageza imyaka y’ubukure. Nsabye imbabazi uwo ari we wese nababaje gusa muncire urubanza mwibuka ko nari nasinze.

REBA HASI IBITEKEREZO BY’ABANTU BATANZE KURI IRIYA FOTO:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa