skol
fortebet

Sunny yasabye abanyarwanda guca inkoni izamba ku mahano yakoze mu gihe umusore biteguraga gukora ubukwe yahise amukatira

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Ingabire Sunny Dorcas uri mu bakizamuka mu muziki Nyarwanda aho azwi ku mazina ya Sunny, nyuma yo kuba yarashyize ku karubanda ubwambure bwe mu kiganiro kiri mu buryo bwa ’live’ yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yicuza yemeza ko ibyo yakoze yabitewe n’inzoga.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo umuhanzikazi Sunny yagiye ku rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 200, atangira kwigaragariza abakunzi abyina mu buryo bushotorana, anafashe ikirahure cy’inzoga mu ntoki.

Abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram bahise bacika ururondogoro, bamwe batangira kumushimagiza abandi bamusaba kwambara ubusa, ibintu yahise akora atazuyaje.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ku Cyumweru akibyuka yasanze hari abantu benshi bamwandikiye bamutuka, bituma atekereza ko ibyo yakoze bidakwiye umuntu nka we w’umubyeyi. Yicuza ibyo yakoze, aho yagize ati:

Sinzi ibyo nakoze ijoro ryakeye, gusa ibyo nakoze byose nabitewe n’inzoga. Ndigaye cyane, nari live nkurikiwe n’amagana y’abantu kandi mu bari bankurikiye harimo n’abana batarageza imyaka y’ubukure. Nsabye imbabazi uwo ari we wese nababaje gusa muncire urubanza mwibuka ko nari nasinze.

Uretse kuba Sunny yaranenzwe ku myitwarire yagaragaje, Uwari umukunzi we, Sibomana Emmanuel uzwi ku izina rya “Papa Star” akimara kubona amahano yakoze, yahise atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse no mu itangazamakuru ko atandukanye burundu na Sunny kubera imyitwarire ye.

Uyu Sibomana asanzwe ari umunyamakuru ndetse akanaba umukinnyi w’ikinamico ’Urunana’ aho akina yitwa Patrick. Yatandukanye na Sunny mu gihe bombi biteguraga gukora ubukwe.

Sunny kuri ubu uba mu gihugu cya Kenya, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Kungola’ yakoranye na Bruce Melody, ’Property’ n’izindi. Ni umunyamideli, umucuruzi ndetse akaba anafite amacumbi ye yamwitiriwe azwi nka “Sunny Apartments” aherereye i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Ibitekerezo

  • Aba bakobwa bacu baba bashaka kwigana Ibyamamare bikomeye,urugero RIHANNA.Ni ukutagira ubwenge.Gusa bituma bamamara cyane iyo bambaye ubusa.Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

    Ahaaaaa!!?

    Inzoga si cyo Kibazo kuko abanywa Bose si twiyambika ubusa.

    Ibyakozwe byose byari bigamije kwiyongerera ubwamamare (star) none byarabaye niyihumurire.
    naho uwari chr we ndamushima kuko nubundi uyu ntakwiye kwitwa umukazana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa