skol
fortebet

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania irimo imibyinire yafashwe nk’iy’urukozasoni

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Kungola” yahuriyemo n’umuhanzi Bruce Melody akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi ukeneye gukomeza kwagura izina rye mu muziki agenda akorana n’abahanzi batandukanye bafite aho bamaze kugera mu muziki.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi nyuma y’indirimbo zitandukanye yagiye akora zirimo niyo yose –Property- “Polopati” yahise inaba Term cyangwa se imvugo igezweho mu bakunzi b’imyidagaduro batandukanye, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Waone” yakoranye n’umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa Aslay,indirimbo ikomeje kuvugisha abatari bake bitewe n’imibyinire y’aba bahanzi bombi yafashwe nk’iy’urukozasoni.

Sunny winjiye mu muziki bamwe bakamufata nk’ukeneye kumenyekana gusa, yahinyuje bamwe mu bamwibeshyagaho, yerekana ko intego ye ari ugukora umuziki w’umwuga.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili ivuga ku rukundo, aho abo bahanzi bombi baba basabana guhana urukundo byimazeyo,aha akandi abantu batandukanye bakaba bagiye bashima uyu muhanzikazi uburyo imiririmbire ye igenda yisumburaho.

Sunny yatangiye umuziki avuga ko akora akazi ko kumurika imideli muri Thailand gusa amaze iminsi aba muri Kenya aho ari kwibanda ku muziki we gusa.

Aslay wakoranye na Sunny ni umwe mu bahanzi bakiri bato bahagaze neza mu muziki wa Tanzaniya. Mbere y’uko atangira gukora umuziki ku giti cye yabaga mu itsinda rya Yamoto Band ryasenyutse mu 2017.

Uyu musore ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania kuva aho atangiye gukora umuziki ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa