skol
fortebet

Umuhanzikazi Sheebah karungi yagaragaje umusore yifuza ko bakundana akaba yanamubera umugabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yabwiye abari bitabiriye ikirori cye ko noneho agiye gutangaza izina ry’ umusore wigaruriye umutima we ashaka ko babana.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu birori byo gutaha inzu ye aherutse gukora mu minsi ishize, mu gihe kandi abantu batandukanye bari bamaze igihe bibaza izina ry’umugabo w’uyu muhanzikazi usigaye afite inzu nziza ahitwa Munyonyo.

Mu buryo busa no gukina, Sheebah Karungi yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umuhanzi witwa Ethana Kavuma avuga ko byaba byiza bakundanye mu rwego rwo kureka amagambo y’abantu.

Yagize ati: “Ndakeka njye na @ethlawinsky byaba byiza tugiye mu rukundo by’ukuri! Nari ndambiwe amagambo y’abantu bambaza ibibazo ngo ‘ umugabo wawe ni nde? Turaberanye kandi ibyo birahagije ku mbuga nkoranyambaga.”

Birazwi neza ko ibi bikunze kugaragara nk’imikino ariko bikarangira umugabo n’umugore baryamanye. Ku rundi ruhande byagaragaraga ko Ethana Kavuma yishimiye gukorwaho na Sheebah, ndetse ko nta muntu utakundana n’uyu muhanzikazi w’icyamamare, ushoboye kandi w’umukire.

Mu minsi ishize ni bwo Sheebah Karungi byavuzwe ko ari mu rukundo n’umujyanama we Jeff anashimira abikuye ku mutima kuba yaramufashije kubona inzu ye arimo kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa