skol
fortebet

Umuhanzikazi w’umugande ’Keko’ yafatiwe ku ngufu muri Canada bigizwemo uruhare n’umugore baziranye

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Keko Umunya-Canada ufite inkomoko yo mu gihugu cya Uganda yahishuye uburyo yafatiwe ku ngufu mu gihugu cyo muri Canada bigizwemo uruhare n’inshuti ye ya kera.

Sponsored Ad

Umuraperiakazi Keko kuri uyu wa Kabiri abicishije kuri Twitter ye,yavuze uburyo yatumiwe muri iryo joro akanywa ibisindisha byinshi mbere y’uko afatwa ku ngufu,aho ngo inshuti ye ya kera yari yishyuwe kugira ngo bamufate ku ngufu.

Yagize ati "Sinarinziko aabantu bakwishyura abantu uzi ngo bagutumire mu kirori bagashyiramo akantu mu cyo kunywa cyawe maze bakagufata ku ngufu,hanyuma bakakwibwirishwa udukuru tudashinze,nko kuba ngo bishobora kuba aribwo bwa mbere unyweye".

"Bityo nyuma nari natumiwe muri iki kirori n’umugore mukuru duturuka hamwe,kuza nkasangira nawe ibihe tukishimana muri icyo kirori,nk’abantu babyirukanye,niyumvishaga ko akiri uwo narinzi mu bwana bwanjye,duturanye,Numvise ari igikorwa cyiza akoze sinabitindaho".

Uyu muhanzikazi kandi yakomeje avuga ko yakubiswe n’uwamufashe ku ngufu uyu mugore yari yamuhaye,amukomeretsa ku munwa ndetse amutera n’ibikomere ku mubiri we.

Amakuru akaba avuga ko uyu Muraperikazi wo muri Uganda ubusanzwe agira ibyiyumviro by’abo bahuje igitsina,ari nayo mpamvu yavuye mu gihugu cya Uganda akerekeza muri Canada kuko Leta ya Uganda idashyigikira abaryamana bahuje igitsina.

Ibitekerezo

  • Uyu ni umutinganyi , ese ni abatingayi benewabo bamufashe ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa