skol
fortebet

Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba yatunguye abakozi be ku munsi we w’amavuko arabataramira[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Jack Ma cyangwa Ma Yun umwe mu baherwe batatu ba mbere mu Bushinwa washinze ikigo Alibaba mu 1999, ubu kikaba kibarirwa mu gaciro ka miliyari 460 z’amadolari, kuri uyu wa Kabiri yeguye kubuyobozi bw’iki kigo ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 55.

Sponsored Ad

Jack Ma mugusezera ku bakozi be yabatunguye abataramira muri stade yari irimo abantu barenga ibihumbi 80 , Jack Ma yari yambaye imyambaro imeze nk’iya yabaririmbyi b’injyana ya Rock yari kumwe na Lucy Peng CEO wa Alibaba na Daniel Zhang.

Iki gitaramo cyari icyo kwishimira ibyiza uyu mugabo amaze kugeraho , Jack Ma na Daniel Zhang baririmbye indirimbo “You Raise Me Up” imwe mu ndirimbo zuje ubutumwa ikunzwe cyane mu Bushinwa nahandi ku Isi.

Mu mu ijambo rye yagejeje kubari muri ibi birori yashimiye buri umwe wese babanye mugihe amaze ari umuyobozi wa Alibaba Group.

Yagize ati “Nakozwe ku mutima niki gitaramo , uyu wari umunsi narintegereje mu myaka 10 ntabwo narinzi ko uzagera vuba ndetse ukagenda neza , iri ni ishimwe kuri buri umwe wese wamfashije mu gukura kwi iyi kampani (Alibaba Group) , ku bakozi bose ba Alibaba , inshuti n’abavandimwe , igihe cyiza, igihugu , umujyi w’agatangaza , maze kubona ko muri Alibaba dufite abantu beza mugutegura ibitaramo cg Ibirori, biragoye kubona abandi bantu cg ikindi kigo cyategura ibirori binini kinyamwyuga nka Alibaba ”

Jack Ma yakomoje kubikorwa bitandukanye azajyamo nyum ayo gusezera kubuyobozi bwa Ali Baba

“Hari ahantu henshi nasura, hari ibikorwa byinshi nakora mu bijyanye n’uburezi , kurinda ibidukikije no kwita kubikorwa bya rubanda…..”

Jack Ma wabanje kuba umwalimu w’Icyongereza mbere y’uko yinjira mu bijyanye na Internet, yavuze ko akunda uburezi cyane ari nayo mpamvu yifuza ku bwiyegurira.

Jack Ma yavuze ko yakoranaga n’abakozi be b’igikundiro atashakaga kubasiga gusa abasezeranya ko bazongera guhura.

“Nyuma y’uyu munsi ndatangira umurongo mushya w’uzima bwanjye , kubantu bigikundiro nkamwe ntabwo nashakaga kubasiga gutya, kuri iyi myaka mike mfite, gusa ndashaka kujya mu yindi Isi kwishimisha, nk’uko imisozi iguma hamwe imigezi ikaguma kugenda tuzongera duhure mu minsi iri mbere. mu hazaza. ”

Ma yari yavuze ko yifuza gutera ikirenge mu cya Bill Gates washinze Microsoft, agashinga umuryango ukora ibikorwa biteza imbere ubuzima bw’abatuye Isi.

Ati “ Ntabwo nshobora kuzakira nkawe, ariko ikintu nakora neza ni ukujya mu kiruhuko hakiri kare. Ndetekereza ko vuba cyane nshobora kuzasubira kwigisha. Iki n’ikintu nizera ko nshobora gukora neza kurusha kuba Umuyobozi Mukuru wa Alibaba.”

Forbes igaragaza ko kugeza muri Kanama 2018, umutungo wa Jack Ma ubusanzwe witwa Ma Yun wabarirwaga muri miliyari 36.6 z’amadolari. Aza ku mwanya wa gatatu mu bantu bakize cyane mu Bushinwa no ku wa 20 ku Isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa