skol
fortebet

Umukinnyi wa Filimi ukomeye ku isi yajyanywe mu rukiko azira gusoma abagore benshi

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa Filimi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Cuba Gooding arashinjwa n’abagore bagera kuri 22 bamuziza kubitwaraho nabi agashaka kubasoma ku ngufu.

Sponsored Ad

Cuba ari kuzuza abantu 22 avuye kuri 19 bagiye bamushinja mu bihe bitandukanye none ubu hagaragaye n’abandi batatu buzura umubare w’abagore barenga makumyabiri bahita bamujyana mu nkiko aho bamurega kubakabakaba ku ngufi, kubahobera ku mbaraga ndetse no gushaka kubasoma nta bushake bamweretse, nubwo we ahakana ibi byose aregwa.

Umukinnyi Gooding yatangiye kuvugwaho bwa mbere ibi bintu mu mwaka wa 2003 nyuma biza kongera gusubira mu mwaka wa 2016,none ubu bigarutse abagore barindwi bahita bamwerekeza mu nkiko aho umunyamategeko we Mark Jay Heller ari kuburana amufasha guhakana ibi byose aregwa.

Cuba azwi yamamaye cyane ku isi nk’uwanditsi wa Filimi akaba n’umukinnyi wazo,iki kibazo cy’ihohoterwa ry’abagore mu ruhando rwa Sinema yo muri Amerika kikaba gikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu,kuko ari benshi babarizwa mu ruhando rwa Sinemo yo muri Amerika bamaze kugezwa imbere y’ubutabera bazira guhohotera igitsina gore bitwaje amazina yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa