skol
startimes

Umukinnyi wa Filimi uri mu bahembwa agatubutse muri Hollywood ari mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo kubura akayabo k’amafaranga[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 July 2020 Yasuwe: 797

Umukinnyi wa filime, Johnny Depp,uri mu bakinnyi bahembwa menshi muri Hollywood, yabuze akayabo k’amafaranga ndetse ajya mu madeni n’igihe yari amaze akora, nk’uko biherutse gutangazwa.


Mu rubanza yaregaga ikinyamakuru The Sun, uyu mukinnyi byabaye ngombwa ko asobanura uburyo yashoboye gutakaza miliyoni 650 z’amadolari usibye kubamo leta umwenda wa miliyoni 100 z’imisoro.

Depp yabajijwe ibijyanye n’imari ye, muri uru rubanza rufitanye isano n’ibyatangajwe n’iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyatangaje ko yahohoteraga uwari umugore we, Amber Heard.

Bivugwa ko uyu mukinnyi mu 2016 yigeze kugera mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Heard mu 2016 nyuma yo kumenya ko yatakaje amafaranga atari make. Ubuhamya bwatanzwe Amber Heard, nawe ukina filime, buvuga ko , Depp yamuteye icupa rya champagne ndetse akamukurura imisatsi , ariko Deep ahakana ko byabayeho.

Nyuma yo kubazwa n’umwunganizi we, Depp yavuze ko “abahoze bashinzwe gukurikirana inyungu ze (Managers) bamwibye amafaranga menshi”. “Uhereye kuri filime yakinnye zamamaye nka ’Pirates of the Caribbean’ 2 na 3 .

Ati: “ntibisanzwe kuvuga ibi, biteye isoni , bigaragara ko ninjije miliyoni 650 z’amadolari, ariko igihe nabirukanaga, kubera impamvu, ntabwo natakaje miliyoni 650 z’amadolari gusa, nari mu mwobo mfite miliyoni imwe y’amadolari kuko batishyuye leta imisoro mu myaka 17”.

Nubwo uyu mukinnyi atigeze abisobanura mu buryo burambuye, avuga ko atari afite ubukungu mu buryo bw’ubwenge kandi ko yakoreshejwe na ba ’managers’be ku buryo filime ze zakunzwe cyane amaherezo nta n’igiceri zamwinjirije.

Muri 2017, Johnny Depp yareze ba ’managers’ be; Joel na Rob Mandel “uburiganya”, avuga ko by’umwihariko abo bagabo batanze inguzanyo batabanje kubiherwa uruhushya. Icyakora, mu gihe cy’iburanisha, uyu mugabo yasabye gusa indishyi zingana na miliyoni 25 z’amadolari, ayo akaba ari kure ya miliyoni 650 z’amadolari yatakaje kubera ibikorwa byabo.

Uru rubanza rwarebaga News Group Newspapers, ari yo nyiri ikinyamakuru The Sun, rufitanye isano n’inkuru cyatangaje kita “Depp umukubisi w’umugore”, uyu mukinnyi yavuze ko ari ugusebanya. The Sun yiregura ivuga ko hari ibimenyetso bihagije byerekana ko yibasiye Amber Heard. Icyakora, Depp yahakanye ibyo aregwa ndetse akavuga ko Heard ubwe ari umunyarugomo.

Iyi nkuru ivuga ko uru rubanza ntaho ruhuriye n’urwo John Depp asanzwe afitanye na Amber Heard kuko rwo rutaraba, amakuru aheruka akaba avuga ko abunganizi ba Heard baherutse kwegura badatanze impamvu zumvikana.

Ibihuha bikaba bivuga ko Depp akeneye ibimenyetso bihagije kugira ngo akurweho ibirego byose. Icyakora, ngo haracyari inzira ndende kugira ngo hamenyekane niba ari umwere.

Igihombo cy’amafaranga ya Depp ni urugero rw’ibintu bikunze kubera muri Hollywood mu gihe abahanzi batitaye ku buryo abakurikirana inyungu zabo bacunga amafaranga yabo. Hariho nk’imanza zizwi za Backstreet Boys na N * Sync, ariko izi nkuru ziramenyerewe cyane muri Hollywood.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yakorewe ibirori byo gusezera...

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’Uruhererekane...
2 December 2020 Yasuwe: 1800 0

Imyiyereko y’ubwiza y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 5 yateje...

Muri iki gihe tugezemo, ababyeyi bakora uko bashoboye kose bakigisha abana...
2 December 2020 Yasuwe: 2372 0

Miss Mushambokazi abaye umukobwa wa 2 Karim yinjije mu idini ya Islam nyuma...

Miss Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss...
1 December 2020 Yasuwe: 4650 0

Reba uburanga bw’abakobwa 20 bagiye guhatanira Miliyoni z’amanyarwanda zigera...

Abategura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar bamaze gutangaza...
1 December 2020 Yasuwe: 4442 0

Mukarujanga yagaragaye yambaye umwambaro wa Bikini ateza ururondogoro mu...

Hari hashize igihe gisatira amezi 9 abantu batemerewe kuba bajya kogera mu...
1 December 2020 Yasuwe: 7766 1

Uwahoze ari umugore wa Jay Polly yagaragaje umusore bivugwa ko ari we...

Uwimbabazi Sharifa wari umaze imyaka isaga 5 ari umugore w’umuhanzi...
30 November 2020 Yasuwe: 8459 0