skol
fortebet

Umukobwa wa Lil Wayne yaciye ibintu kubera amashusho yashyize hanze akimara kugura inzu nshya [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukobwa w’umuraperi Lil Wayne witwa Reginae Carter yamaze kugura inzu ye nshya ku myaka ye 20 akiyegeramo yifashe amashusho ari kuzunguza ikibuno ku buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Reginae Carter yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yageze ku ntambwe ishimishije kubera iyi nzu nshya yaguze,arangije ashyira hanze amashusho ari kuzunguza ikibuno.

Uyu mukobwa yavuze ko kugura iyi nzu ye nshya aricyo kintu cyamugoye kurusha ibindi yakoze ariko ngo yishimira ko byarangiye.

Uyu mukobwa ushaka kuzamura impano ye nk’umuraperikazi,yashimiye Imana ko ku myaka 20 gusa yabashije kubona inzu ye niko kuzunguza ikibuno karahava.

Lil Wayne w’imyaka 36, amazina ye nyakuri ni Dwayne Michael Carter ni umuraperi wakunzwe cyane ku isi kubera indirimbo zitandukanye yagiye akora.

Uyu mwana w’umukobwa waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga Lil Wayne yamubyaranye n’umugore we Antonia Wright batandukanye 2006.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa