skol
fortebet

Umukobwa wa Micheal Jackson yasobanuye iby’amafoto ye yambaye ubusa

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Paris Jackson umukobwa wa Michael Jackson, yahaye ubutumwa abakunzi be barenga miliyoni n’ibihumbi magana ane bamukurikirana kuri Instagram, aho yababwiye ko ubwambure ari ikintu gisanzwe. Paris Jackson, yabwiye ibihumbi by’abamukurikira kuri Instagram ko ubwambure ari ’kimwe mu bituma umuntu yitwa umuntu’.
Uwo mukobwa yaherukaga kunengwa bitewe n’ uko yashyize ahagaraga amafoto agaragaza ubwambure bwe ari kumwe n’ imbwa ye. Ayo mafoto bivugwa ko yaba yarahise ahanagurwa ariko rero, uyu mukobwa (...)

Sponsored Ad

Paris Jackson umukobwa wa Michael Jackson, yahaye ubutumwa abakunzi be barenga miliyoni n’ibihumbi magana ane bamukurikirana kuri Instagram, aho yababwiye ko ubwambure ari ikintu gisanzwe.
Paris Jackson, yabwiye ibihumbi by’abamukurikira kuri Instagram ko ubwambure ari ’kimwe mu bituma umuntu yitwa umuntu’.

Uwo mukobwa yaherukaga kunengwa bitewe n’ uko yashyize ahagaraga amafoto agaragaza ubwambure bwe ari kumwe n’ imbwa ye.
Ayo mafoto bivugwa ko yaba yarahise ahanagurwa ariko rero, uyu mukobwa w’imyaka 19 yahise ashyiraho indi foto yambaye ubusa igice cyo hejuru arimo no gutumura itabi.

Iyo foto igaragara mu ibara ryera n’ iryirabura, iherekejwe n’ubutumwa mu magambo akarishe yasubije abamunenze.

Yanditse ko kwambara ubusa byatangiye nk’agahararo ko kwiyibutsa uko umuntu yari ateye kera, mbere y’amajyambere.

Kuri we ngo bimufasha kumva ko ari ku Isi kandi n’ikintu cyiza, ngo kidakwiye gufatwa nk’aho gifitanye isano n’igitsina.
Yanditse avuga ko umubiri w’umuntu ari ikintu cyiza uko waba umeze kose cyangwa uko usa kose, waba ufite inkovu cyangwa ibikomere.

Ku bwe ngo umuntu akwiye kwigaragaza uko yiyumva. Yabwiye abamukurkira ati “Nimba mubona bibabangamiye, ndabitahura kandi ndabagira inama yo kudakomeza kunkurikira, ariko sinkeneye kubisabira imbabazi”.

Yongeye ko ati ’uko niko ndi kandi namaganye ubwoba no guhora mpisha ibyiyumviro byanjye’.

Uyu mukobwa wa arimo kwamamara cyane nyuma asinye amasezerano ya za miliyoni yo kumurika imideri ya Calven Klein.

Aheruka kujya mu gitaramo cya Met Gala mu nzu ndangamuco ya ’Metropolitan Museum of Art’ mu mujyi wa New York nk’umutumirwa w’iteka wa Calvin Klein.

Yitezwe kandi kuboneka muri firime ya Amazon Studios, ari kumwe na David Oyelowo, Amanda Seyfried na Charlize Theron.

Paris yari afite imyaka 11 ubwo Ise Michael Jackson yitabaga Imana mu 2009, ahitanywe n’urugero rurenze rw’umuti yatewe.

Uwari muganga Michael Jackson, Dr Conrad Murray, yahamijwe icyaha cyo kwica atabiteguye.

Paris Jackson aheruka kubwira ikinyamakuru Rolling Stone ko akeka ko se yishwe.

Yabwiye icyo kinyamakuru ko yafashwe ku ngufu n’umuntu atazi namba, avuga ko yanyuze mu bihe bitoroshye kugeza ubwo ashaka kwiyahura muri 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa