skol
fortebet

Umukobwa wahoze akundana n’umuraperi 50 Cent yaciye ibintu kubera imyambarire ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Daphne Joy,wamenyekanye kubera gukundana n’ibyamamare bitandukanye birimo 50 Cent na Jason Derulo,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akurura abagabo yashyize hanze.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 32,yongeye kugaruka mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aya mafoto yafotowe agiye gufata ifunguro ahitwa Westlake Village kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Daphne Joy ukomoka mu gihugu cya Philippines,wakundanye na 50 mu mwaka wa 2011 kugeza 2012,yaherukaga mu binyamakuru ubwo yatandukanaga na 50 Cent nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Sire kuri ubu ufite imyaka 6.

Kubera uburanga bwa Daphne Joy,ibyamamare bitandukanye byakomeje kumwirukaho hanyuma aza gukundana na Jason Derulo.

Daphne Joy n’umunyamideli ukunzwe cyane muri USA kubera imiterere y’umubiri we ikurura abagabo cyane







Daphne Joy wabyaranye na 50 Cent ni umwe mu bagore barangaza abagabo benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa