skol
fortebet

Umukobwa wo muri Mexico yahigitse mu muco abarimo Umunyana uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 uheruka kudahirwa mu gace k’irushanwa gaheruka ka Supra Chat yongeye gutsindwa n’umunyamegizikekazi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2019 bagiye baca imbere y’akanama nkemurampaka biyerekana mu mwambaro ugaragaza umco igihugu buri mukobwa ahagarariye aho uwaserukiye u Rwanda Umunyana yiyerekanye yaserukanye umushanana n’icyansi nubwo byaje kurangira atari we utsinze ahubwo hatsinze umukobwa ukomoka mu gihugu cya Mexique.

Dariane Urista uhagarariye Mexico ni we wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nicole Ponce wo muri Honduras, Jesica Fitriana wo muri Indonesia aba uwa gatatu, Shaleyka Velez wo muri Puerto Rico aba uwa kane mu gihe Yia-Loren Gomez Trinidad Et Tobago yabaye uwa gatanu

Kugeza ubu nta cyiciro na kimwe Umunyana Shanitah arabasha gutsindira mu bimaze guhatanirwa. Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa tariki 06 Ugushyingo 2019.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 18 Ugushyingo ryitabiriwe n’abakobwa 85 ariko umwe muri bo wari uhagarariye Bangladesh ava mu mwiherero utarangiye ku mpamvu byavuzwe ko ari iz’umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa