skol
fortebet

Umunyamakuru Frank uzwi nka ’KA’ usigaye aba muri Amerika yarushinganye n’umukobwa bakundanye kuva kera akiri mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kalisa Frank, umunyamakuru wamamaye cyane nka ‘Ka’ kuri Contact FM yasezeranye imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye aba.

Sponsored Ad

Kalisa Frank wakundaga kwiyita ‘Ka’, yarushinganye n’umunyarwandakazi Elyne Burasa Mukarage bamaze igihe bakundana. Itariki basezeraniyeho ntiramenyekana.

Nyuma yo guhana isezerano nk’uko biteganywa n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elyne yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ko ‘yamaze kuba umugore wa Kalisa’.

‘Ka’ yavuye mu Rwanda asigaye akorera Radiyo Isango Star, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya gukomeza amasomo y’itangazamakuru muri University of New Hampshire.

Umukunzi we, Elyne Burasa yari asanzwe aba mu Rwanda ndetse mu ntangiriro za Gicurasi 2019 yari akiri i Kigali. Aherutse gufata indege asanga ‘Ka’ muri Amerika bahita basezerana, kuri ubu ni Mrs Kalisa nk’uko abyivugira binagaragara ku ifoto yashyize hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa