skol
fortebet

Umunyamakuru Ginty umaze imyaka 2 akoze ubukwe atwite inda y’imvutsi

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Ginty umaze imyaka 2 akoze ubukwe yashyize hanze ifoto igaragaza ko ari hafi yo kwibaruka umwana we w’imfura.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Umurungi Cynthia uzwi nka Ginty kuri ubu ari mu bihe by’ibyishimo mu gihe habura igihe gito ndo yibaruke imfura yabyaranye n’umutware we Tom Risley ufite inkomoko muri Kenya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ica amarenga ko ari hafi kwibaruka ndetse avuga ko uwo munsi aribwo azandika amagambo akomeye.

Mu bantu batandukanye bamukurikira kuri Instagram bamwifurije umugisha mu rugo rwe ndetse no kuzibaruka neza uwo muziranenge. Aho na bamwe mu bantu bakoranye umuririmo w’itangazamakuru barimo Sandrine Isheja nawe yafashe umwanya akamwifuriza amahirwe masa ndetse no kuzabyara hungu na kobwa aho mu mvugo ye yagize ati” Impundu! Impundu!! Ikaze kuri ako ka malaika.”

Twakwibutsa ko Ginty ari umwe mu banyamakuru bakunzwe hano mu Rwanda aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo RBA, Contact FM no kuri KFM.

Taliki ya 11 Werurwe 2016, nibwo Tom Risley aherekejwe n’abo mu muryango we bagiye gusaba murungi Cynthia ibirori byabereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali .Aho muri Nyakanga 2016 aribwo habaye umuhango ukomeye wo guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana, wabereye i Nairobi muri Kenya ari naho umugabo avuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa