skol
fortebet

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe arakomereka [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe n’umuntu bari kumwe , nyuma yo kumwibutsa iby’urupfu rwa Hirwa Henry umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya KGB umaze igihe yaritabye Imana.

Sponsored Ad

Rurangwa Gaston uzwi Mr Skizzy aho benshi bamumenye akiririmba mu wo mu itsinda rya KGB, uyu musore ubusanzwe usa nutagikora muzika ahubwo ubu wihebeye umwuga w’itangazamakuru cyane ko ari gukora kuri City Radio yaraye akubiswe na mugenzi we.

Mu kiganiro Skizzy yagiranye n’ Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko yakubiswe n’umwe mu bantu bari kumwe nyuma yuko bari batangiye intonganya bapfa kuba hari uwari wibukije uyu muhanzi iby’urupfu rwa Hirwa Henry umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya KGB umaze igihe yaritabye Imana.

Uyu muhanzi uvuga ko yakomerekejwe bikomeye ku mutwe, hejuru gato y’ijisho ndetse no ku gutwi aho yakubitaguwe icupa inshuro eshatu arinaryo ryamukomerekeje agahita ajyanwa kwa muganga aho kugeza igihe twandikaga iyi nkuru yari yamaze gusohoka mu bitaro nyuma yo kumudoda ahantu yari yakomeretse bikomeye, cyane cyane hejuru y’ijisho ndetse no ku gutwi.

Yagize ati “" Urumva twavuye mu bukwe nijoro dukomerezaho tujya kwinegura, bugiye gucya twigira inama yo kujya koga ahantu hari piscine nziza, ubwo twaganiraga kubyo kujya koga hari umwe mubo twari kumwe wahise ambwira ngo ninjya mu mazi ndapfa nka mugenzi wanjye Henry waguye mu mazi. aha nahise mubwira ko ampemukiye kuzana iki kiganiro cya Henry cyane ko ntaho yari ahuriye natwe ndetse n’ibyo twaganiraga."

Mu magambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga Skizzy yagaragaje umujinya n’uburakari bugamije kuzihorera afitiye uyu muntu wamukubise nubwo atigeze ashaka kumutangaza icyakora yahishuriye umunyamakuru ko nubwo atamutangaje ariko uwamukubise adasanzwe aba mu bintu bya muzika ko ari umuntu usanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa