skol
fortebet

Umunyamakuru wa RBA ’Michelle Iradukunda’ yabyaye undi mwana w’ibiro 4[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Umunyamakuru Michelle Iradukunda ukunzwe mu biganiro bitandukanye bya Magic FM na Televiziyo y’u Rwanda, yibarutse umwana wa kabiri.

Sponsored Ad

Uyu munyamakurukazi yakoze ubukwe na David Humud muri Kanama 2017.

Iradukunda ubu ari mu munezero udasanzwe, yibarutse umwana w’umukobwa avugako afite ibiro 4, bamwise Atone.Uyu ni umwana wa Kabiri, Michelle Iradukunda abyaranye na David.

Umwana wa Mbere yavutse ku wa 30 Mata 2018, ni umuhungu bise Maël.

Mu minsi ishize, Michelle yagiye agaragaza ibyishimo atewe no kuba atwite ndetse ari hafi kwakira ubuheta, mu bihe bitandukanye uyu mugore, yagiye asangiza amafoto abamukurikira kumbugankoranyambaga, abagaragariza ko afite amatsiko y’umwana yari atwite.

Iradukunda yari amaze iminsi atumvikana mu biganiro bya Televiziyo y’u Rwanda kuko yari akuriwe yarafashe ikiruhuko cy’ababyeyi.

Michelle Iradukunda yatangiye kwamamara mu 2009 ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda, aza muri batanu ba mbere.

Muri 2010 yongeye kujya mu marushanwa y’ubwiza yiyamamariza kuba nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aza no kuba igisonga cya mbere.

Muri 2013, Michelle Iradukunda yinjiye mu itangazamakuru yakoreye Radio Isango Star, aza kuhava ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa