skol
fortebet

Umunyamakurukazi Gashumba yatunguwe n’impano y’akabwa yahawe n’umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakurukazi Sheila Gashumba wamenyekanye cyane kuri Televiziyo ya Ntv muri Uganda muri iyi minsi ari mu buryohe bw’urukundo n’umukunzi we God’s Plan. Ubwo yagiraga Isaburu ye y’amavuko uyu mukobwa yatunguwe cyane n’impano y’akabwa gatoya n’indabo yahawe n’umukunzi we .

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukunze kwiyita Lil Stunner abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje ayo makuru. Ubusanzwe Sheila na God’s Plan bamaze igihe cy’amezi atatu bakundana ariko kuva byamenyekana ko bakundana uyu mukobwa asigaye aterwa Ishema no kuba ari mu rukundo nawe.

Sheila Gashumba yagize ati " ku munsi wanjye w’amavuko natunguwe no kubona ibintu byiza biteye amabengeza imbere ntigeze ntekereza ko nabona ndagushimira God ‘s Plan. Imana iguhe umugisha kuko utuma iteka mpora ndi umuntu udasanzwe .

None ubwoba wagiriraga imbwa bwashize uhita ubona ikintu nagusabaga mu gihe kirekire gishize kandi wari ugifite iteka uhora umbwira ngo Hoya Hoya ntago twatunga imbwa".

Sheila Gashumba yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuntungura byantwaye, ndagukunda kandi nzagukunda iteka kubera iyi sabukuru nziza unkoreye".Ayo niyo magambo yashyize kuri Instagram ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa