skol
fortebet

Umunyamideli akomeje kwishyurwa akayabo k’amadolari kubera ko asa n’igipupe cya Barbie kizwi cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Benshi mu babonye amafoto umunyamideli witwa Nyadak Duckie uba mu gihugu cya Australia ariko ufite inkomoko muri Sudani,bemeje ko asa cyane n’igipupe cyamamaye cyane ku isi cya Barbie bituma ibinyamakuru n’ama kompanyi akora ibijyanye n’imideli amwiyegereza ngo abamamarize.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’umunyamideli yishyurwa akayabo k’amadolari buri munsi kubera ko Imana yamuremye ikamusanisha n’iki gipupe ndetse kuri ubu benshi bakunze kumwitiranya nacyo.

Benshi kuri Instagram bakunze kubwira Nyadak ko asa neza na Barbie ndetse ngo uwayikoze wagira ngo yabanje kumureba.

Nyadak n’umunyamideli uzwi cyane ndetse ibinyamakuru bitandukanye kandi bikomeye ku isi bikomeje kumushyira ku bifuniko byabyo mu rwego rwo gukurura abihebeye fashion.

Nyadak akunze gutumirwa n’abantu benshi b’ibyamamare mu mihango itandukanye yo gufata amafoto no kwamamaza kubera uku kwihindura nka Barbie yakoze.

Abakobwa benshi bagerageje kwihinduza umubiri ngo base n’iki gipupe gifatwa nk’ikigirwamana cy’imideli ariko birangira bari mu marira.

Nyadak wavukiye mu majyepfo ya Sudani yerekeje i New York kugira ngo arusheho guteza imbere umwuga we wo kumurika imideli.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa