skol
fortebet

Umunyamidelikazi Naomi yahungabanyije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto yifotoreje muri Kenya yambaye ubusa buri buri[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamidelikazi w’umwongereza Naomi Campbell yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza ifoto ye yambaye ubusa yafatiye mu gihugu cya kenya mu ifatwa ry’amafoto yo gukoresha muri Vogue Magazine.

Sponsored Ad

Naomi yashyize hanze iyi foto yafashwe ubwo yakoreragwa Photoshoot n’ikinyamakuru cyo mu bwongereza kizwi nka Vogue Magazine kizwiho kwandika ibijyanye n’imideli ndetse n’ubuzima bw’abanyamideli.

Kuri iyi foto uyu Munyamidelikazi yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, agaragara yateye umugongo camera ndetse yambaye n’urunigi ’Chain’ ruzengurutse amayunguyungu ye.

Naomi Campbell aheruka mu gihugu cya Kenya muri Ugushyingo mu mwaka wa 2018,aho yaje gucumbika muri Hoteli izwi ku izina rya Lion in the Sun Hotel y’umuherwe w’umutaliyani witwa Flavio Briatore.

Naomi Elaine Campbell w’imyaka 49 y’amavuko ,ni umunyamidelikazi w’umwongereza,umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umushabitsi,akaba yarinjiye mu mwuga wo kumurika imideli afite imyaka 15.

Ibitekerezo

  • nimubigusa ntabyo azi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa