skol
fortebet

Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya Miss Sprenational 2019[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi itandatu abakobwa 15 bari bamaze bari mu mwiherero wabereye La palisse Nyandungu,kuri iki Cyumweru taliki ya 8 Nzeri 2019 washyizweho akadomo birangira Umunyana Shanitah usanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ari we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Sponsored Ad

Nk’uko byari byaratangajwe mu ntangiriro z’iri rushanwa ryo gushaka umukobwa ugomba kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World 2019 muri Poland riteganya kuba mu mpera z’uyu mwaka, Shanitah wegukanye ikamba niwe ugomba kuzaruhagararira.

Mu birori byabareye muri Serena Hotel,uwegukanye ikamba yamenyekanye taliki ya 9 Nzeri 2019, aharenga ku isaa saba z’ijoro mu gihe byagaragaraga ko uyu muhango wagombaga kurangirana na taliki ya 8 Nzeri 2019.

Aba bakobwa bakaba bagiye biyerekana mu myambaro itandukanye nk’imishanana, bikini zihariye ari nayo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World izabera muri Poland mu Kuboza 2019 azambara.

Bagiye batambuka imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, Sunday Justin na Mucyo Christelle.

Buri umwe yagendaga avuga icyo ashoboye, ikimuraje ishinga ndetse akanavuga impano ye.

Abakobwa batanu barimo Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah, Umufite Anipha, Umwali Sandrine na Magambo Yvette ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma maze bahatwa ibibazo n’akanama nkemurampaka bashakamo ugomba guhigika abandi akegukana ikamba..

Byaje kurangira, Umunyana Shanitah ari we wegukanye iri Kamba ahigitse bagenzi be akaba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World 2019 izabera muri Poland mu Kuboza 2019.

Umutoniwase Anastasie (17) ni we wabaye igisonga cya mbere anegukana ibihumbi 500 frw, igisonga cya 2 cyabaye Umwali Sandrine wari wambaye nimero 11 we yegukanye ibihumbi 300 frw, igisonga cya 3 kiba Umufite Anipha wari wambaye nimero 3, mu gihe igisonga cya kane cyabaye Magambo Yvette wari wambaye nimero 05.

Mu yandi makamba yatanzwe, Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto) yabaye Umuhoza Karen (Nimero 15).

Miss Personality yabaye Magambo Yvette, Miss Congeniality/Miss Supranational (Umukobwa wabaniye neza abandi) yabaye Uwababyeyi Rosine (7) naho Miss Popularity (Umukobwa wakunzwe) yabaye Mutoni Queen Peace (Nimero 13).

Biyerekanye no mu mishanana

Abakobwa 15 barenze ijonjora bakagera mu mwiherero ni; Umufite Anipha, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah, Umulisa Divine, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace, Umwali Bella, Umutoniwase Anastasia, Umwali Sandrine, Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette na Gihozo Alda.

Akiwacu Colombe ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa