skol
fortebet

Umunyarwandakazi Alliance witabiriye Miss Rwanda wari ufungiye muri Uganda yarekuwe by’agateganyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Uwimbabazi Alliance witabiriye Miss Rwanda mu 2018, yarekuwe na Polisi ya Uganda nyuma y’iminsi ibiri afunzwe akurikiranyweho guteza impanuka yapfiriyemo umuntu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ni umwe mu basimbuye Teta Sandra mu kabari kitwa Hideout Lounge aho afatanya n’undi munyarwandakazi gutegura ibirori bikaberamo byitwa ‘Wednesday Bosslady’ buri wa Gatatu w’icyumweru.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo yari avuye mu kazi yakoze impanuka ikomeye ahitwa Soya hafi ya Bunga, umuntu yagonze ahita yitaba Imana.

Polisi ya Kabalagala yahise imuta muri yombi arafungwa gusa yaje kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri ategekwa kujya yitaba buri wa Mbere w’icyumweru.

Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 utarabashije kwinjira mu bagiye mu mwiherero. Yiyamamaje ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Usibye kuba ategura ibitaramo mu kabari ka Hideout Lounge, anamurika imideli.

Urwandiko rwa Polisi ya Uganda rurekura Uwimbabazi Alliance by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa