Umunyarwandakazi Neza n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria bateraniye imitoma ku karubanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 June 2019 Yasuwe: 2127

Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda, yateranye imitoma n’umukunzi we Skales wakunzwe mu ndirimbo ‘Fire Waist’ yahuriyemo n’umuhanzi. Bombi bamaze umwaka bakundana byeruye.



Skales na Neza baheruka i Kigali mu gitaramouruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa Plc rwamurikiyemo inzoga ya ‘Mutzig Class’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.

Skales yaririmbye muri iki gitaramo akoresha ingufu nyinshi ashimagiza ubwiza bw’abanyarwandakazi byamusunikiye guhitamo Neza adasiba guhoza mu ntekerezo ze.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019, Neza yashyize amashusho ku rubuga rwa instagram amugaragaza aryamenye ku bibero by’umukunzi we Skales. Muri aya mashusho atamara igihe kinini bombi baba baganira bagaragaza akamunyeza ku rugendo rushya batangiye.

Neza yanditse avuga ko umukunzi we Skales [Akoresha youngskales kuri instagram] yahawe izina rishya Ego [Ni indirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye]. Yarengejeho ko Skales ari ‘umubyeyi’ ubundi araseka.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Skales yahise yandika munsi yaho avuga ati “Ndagukunda! Umufana wanjye wa mbere dusangira buri kimwe’. Mu kumusubiza, Neza yagize ati “Uri nimero ya mbere kuri njye. Ndagukunda nanjye.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yabanje kugirwa ibanga rikomeye ndetse mu 2018 byavuzwe ko bakundana buri wese aryumaho.

Mu kwizihizaga isabukuru y’umwana umwe bamaze bakundana, Neza yanditse avuga imyato umukunzi we Skales ashimangira ko azamukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Icyo gihe Neza kuya 06 Gicurasi 2019 yanditse avuga ko umwaka ushize bakundana bize amasomo kandi ko ashima kuba yaramukunze urutagabanyije akarusho aba umufana we mukuru.

Ati “Ndagufite ubuzima bwanjye bwose mukunzi. Nta kintu na kimwe nshobora kuguhisha. Ikirenze kuri ibyo ukora imirimo ihambaye kugira ngo utume nishime. Ngaho reka twishimire uyu munsi kuko ari uwacu.”

Mu gusubiza, Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales yashimye Neza wihanganiye amafuti ye bagakomeza gukundana kugeza n’ubu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Uganda yahaye ubutumwa bukomeye Amavubi bahuriye mu itsinda...

Uwahoze ari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry,usigaye ari umutoza wa...
18 February 2020 Yasuwe: 2586 0

Jackie Chan yemereye akayabo umuntu uzavumbura urukingo rwa...

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare Jackie Chan w’imyaka 68 yatangaje ko...
18 February 2020 Yasuwe: 3924 0

Reba intimba yo ku mutima urupfu rwa Kizito Mihigo rwasigiye Bruce...

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bashegeshwe n’urupfu rwa Kizito...
18 February 2020 Yasuwe: 11317 0

Reba amateka y’ubuzima bwa Kizito Mihigo kuva afite imyaka 9

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo I Rwanda...
18 February 2020 Yasuwe: 7365 0

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje kujya impaka niba yaba yarasubiranye na...

Umunaymideli Hamisa Mobeto wahoze ari inshuti ikomeye y’umuhanzi Diamond...
18 February 2020 Yasuwe: 4212 0

Aba-Slay Queen bo muri Uganda bagaragaje agahinda gakomeye batewe na...

Rajab Abdul Kahali aka Harmonize uzwi mu muziki wo muri Afurika...
18 February 2020 Yasuwe: 5608 1