skol
fortebet

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 agiye kugaragara muri Filime y’uruhererekane yo gusetsa yo muri Hollywood[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi w’imyaka 22 Iradukunda Belle Oceanne agiye kugaragara muri filime nshya yo gusetsa y’uruhererekane izajya ica kuri televiziyo ya BET yiswe ‘Sistas’ kuva ku wa 23 Ukwakira.

Sponsored Ad

Belle Oceanne usanzwe uba i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriki asanzwe akora n’ibikorwa byo kumurika imideli , muri iyi filime akinamo ari umwe mu batanga ibinyobwa mu kabari.

‘Sistas’ ni imwe muri filime z’uruhererekane zanditswe inakorwa na Tyler Perry uri mu batunganya filime bakomeye muri Hollywood.

Belle Oceanne aganira na The Newtimes yavuze uko yahuye na Tyler Perry watunganyije iyi filime, avuga ko Perry ariwe waje akamusanga aho yari ari akamwibwira. Ngo ntabwo yahise amenya uwo ariwe nyuma uyu mugabo amaze kugenda undi yasubije ubwenge ku gihe ahita yibuka uwo ari we.

“Icyo ngomba kuvuga ni uko ari umugisha nagize. Biratangaje uko nahuye na we. Nari nagiye mu gikorwa muri Amerika cyari cyateguwe na nyina wa Beyonce witwa Tina Knowles.”

“Ikiganiro gito nagiranye na we cyatumye ngira amahirwe yo kwitabira ijonjora ry’abakinnyi b’iyi filime yari ari gutegura. Twaraganiriye ambaza icyo nsanzwe nkora mubwira ko ndi umukinnyi wa filime[…] nagize amarangamutima ndarira ndi kumubwira ukuntu nagiye mbura amahirwe yo gukina muri filime zitandukanye uko nagiye nirengagizwa, mubwira ko nakomeje guhanyanyaza.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko Tyler Perry ngo yamuteye imbaraga amubwira ko adakwiriye kugira ikibazo kandi ko atagomba guhagarika ibyiyumviro byo gukina filime afite. Ngo yafashe nimero za telefone ze, nyuma y’iminsi umwe mu bo bakorana muri studio ya Tyler Perry Studios aramuhamagara.

Iradukunda Belle Oceanne wakinnye muri iyi filime yiswe ‘Sistas’ yagaragaye no mu yandi ma filime harimo nka ‘Living with the dead’, ‘Till death do us part’, ‘Shifty business’ n’izindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa