skol
fortebet

Umuramyi Gaby Kamanzi yakoze ku mitima ya benshi nyuma y’indirimbo yashyiriye hanze rimwe n’amashusho yayo

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuramyi Gaby Kamanzi, ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita ‘’Malikia wa Gospel’’ Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukuboza 2020, yamaze gusohora indirimbo nziza cyane yise ‘’Emmanuel’’ izaba iri kuri alubumu ateganya gusohora umwaka utaha wa 2021.

Sponsored Ad

Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo Emmanuel amajwi yayo yakozwe na Producer Sam ikorerwa muri River Studio, naho amashusho yakozwe na Producer Raheem Bob Chris, ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n’Imana bazirikana ko ibari hafi mu buzima bwose baba bacamo ko badakwiye kwiheba.

Mu magambo ye Gaby yagize ati: ‘’muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko imana irikumwe nabo ibyo banyuramo byose n’Imana ibaba hafi idahinduka kandi ko yiteguye kumva amasengesheho ni Imana izakomeza kubana nabo, icyo nabwira abantu nuko buri muntu wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n’ibitubabaza, ari hafi yacu,..’’.

Gaby yaherukaga gukora indirimbo ‘’Mu mutima’’ yakoranye n’umuhanzi w’umugande witwa Holy Keane Amooti indirimbo yakunzwe n’abatari bake, kimwe n’iyi ndirimbo asohoye yise Emannuel zizagaragara kuri alubumu ateganya gushyira hanze umwaka utaha izaba ari Alubumu ya kabiri ye.

Mu bisanzwe Gaby Irene Kamanzi ni umwana wa 5 mu bana 6 bavukana. Yakuriye mu muryango w’abahanzi harimo ise umubyara, mama we, na murumuna we Pastor Lysette Karasira, yamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali biturutse ku buhanga bwe mu ijwi ndetse no kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana, azwi mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa nkizo yise “ Amahoro , Wowe , Arankunda … “.

Gaby aherutse gutangira gahunda yo Kugira inama abantu bakunda kuririmba kandi bafite impano yabyo aho asigaye agaragara ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa ‘’Gaby Kamanzi’’ abigisha ndetse abagira inama mu byerekeranye n’imiririmbire ni uburyo bwiza abantu benshi bakomeje gukunda, ibyo mu ndimi z’amahanga bita ‘’Vocal Coaching’’ kuri urwo rubuga rwe anakora ‘’Live Worship’’ aho afata ibihe byo kuramya Imana, kuri youtube.

Mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech udetse n’umunye Congo Amanda Malela umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Congo bibera ku mugabane w’I Burayi.

REBA HASI AMASHUSHO MEZA CYANE Y’INDIRIMBO YA ’GABY KAMANZI’:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa