skol
fortebet

Umuraperi Bull Dogg arifuza ko bamugira umuniga w’umukire(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Gicurasi 2017 nibwo habaye igitaramo cyambere kibimburira ibindi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kunshuro ya 7, igitaramo cyambere kikaba cyarabereye mu mujyi wa Huye kuri Stade yiyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Umuraperi Bull Dogg uri mubahanzi 10 bari guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma yasabye abanyeshuri n’abandi bantu bari bateraniye kuri iyi stade kumushyigikira bakamugira umuniga w’umukire maze abizeza ko nibabikora (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Gicurasi 2017 nibwo habaye igitaramo cyambere kibimburira ibindi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kunshuro ya 7, igitaramo cyambere kikaba cyarabereye mu mujyi wa Huye kuri Stade yiyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Umuraperi Bull Dogg uri mubahanzi 10 bari guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma yasabye abanyeshuri n’abandi bantu bari bateraniye kuri iyi stade kumushyigikira bakamugira umuniga w’umukire maze abizeza ko nibabikora nawe atazabibagirwa.

Bull Dogg wigeze kwiga igihe gito mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubwo yageraga imbere y’abafana bamwakirije urufaya rw’amashyi menshi abandi bajya mu birere nk’ikimenyetso cy’uko injyana ya Hip hop ishyisgikiwe cyane i Huye.

Bull Dogg akigera kurubyiniro yabanje abariririmbira indirimbo ye yise “Kaza roho” amaze kuyiririmba maze agira ati “Reka mbabwize ukuri ntwaye iki gikombe sinakwibagirwa na rimwe ko abantu b’i Butare bamfashije kuba umuniga w’umukire” arongera ati “Hano narahabaye ndabasaba kunshyigikira mu kantora ngatwara iki gikombe”

Muri aya marushanwa umuraperi Bull Dogg arikumwe n’abandi bahanzi icyenda bose bifuza kwegukana akayabo ka millioni 24 zitangwa n’uruganda rwa Bralirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa