skol
fortebet

Umuraperi Diplomate nawe yinjiye mu nkundura ya bagenzi be Ama G na P-Fla[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza hagati y’abahanzi babiri , P Fla na Amag The Black aho umwe abashinja mugenzi we kugambanira injyana na HipHop undi akamusubiza ko iyi njyana avuga atari iy’umubyeyi we.

Sponsored Ad

P Fla ashinja Ama G ko yiyita umuraperi kandi nta ndirimbo n’imwe ya Rap yigeze akora. Ama G we akamwibutsa ibyo akora bimutunze ndetse ko ibyo aririmba byose nta na kimwe kimureba.

Mu kiganiro umuraperi Umuraperi Diplomate Noor Fassasim, mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv televisiyo ikorera ku internet (youtube), uyu muraperi yagiriye inama aba bahanzi bagenzi be abasaba kureka guterana amagambo kuko buri umwe afite inzira yahisemo kunyura kandi abona imunogeye.

”Narabyumvise, bamwe baba bagenda bajya impaka ngo uyu ntabwo akora ibi ntiyigeze anabikora, uyu yabivuyemo yagiye muri ibi ariko ni uburenganzira bwa buri muntu gukora ibyo yumva ashaka, niba umuraperi avuze ngo ntabwo agikora rap ndakora ibindi, ubwo niba areka kurapa akaririmba ni uburenganzira bwe.”

Diplomate avuga ko kubera inyungu umuntu atagomba guhagarara ahantu hamwe afite uburenganzira bwo gukora icyo ashoboye akunze kandi kimufitiye inyungu.

”Buri muntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashoboye, akunze kandi kimufitiye inyungu kandi na we aravuga ko akora umuziki, ku bwanjye nta kosa mbibonamo niba avuga ngo njye ndanyura iyi nzira, ntabwo njya nemerera muri ibyo byo kuvuga ngo umuntu agomba kuba ari ahantu hamwe.”

Diplomate abona kuba umuhanzi umwe yava mu mujyo w’injyana runaka ntagihombo kirimo kuko n’ubundi ntabwo ari itsinda ryashinzwe ku buryo arivuyemo ryasenyuka.

Diplomate ni umwe mu baraperi bafite ibigwi bikomeye mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda dore ko yagiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane nka ‘Kure y’imbibi’, ‘Umucakara w’ibihe’, “Indebakure !” n’izindi ,n’izindi ndetse yanagiye abihemberwa mu bihembo bitandukanye. Uyu muraperi kandi azwiho kugira ubutumwa bw’inyurabwenge kandi buzimije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa