skol
fortebet

Umuraperi Prezzo yavuzweho gufatwa ku ngufu n’aba Slayqueens 3

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Jackson Ngechu Makini uzwi nka Prezzo [CMB Prezzo] yahakanye amakuru yajyanwe mu bitaro kubera ko yafashwe ku ngufu n’abakobwa bazwi nk’aba Slayqueens 3 bamuhaye ikiyobyabwenge cya Cocaine n’ibinini bya Viagra byongera imbaraga mu gutera akabariro kugira ngo abasambanye.

Sponsored Ad

The Citizen yari yatangaje ko aba bagore barimo Vivian Mutheu, Patricia Nduta na Ruth Macharia basanzwe bakorana na Prezzo bariye karungu bamusambanya ku gahato barangiza yarembye.

Nyuma yo kumenya iri sanganya ryagwiriye Prezzo,Polisi ikorera mu mujyi wa Nairobi yahise ibashaka ibata muri yombi bose uko ari batatu.

Prezzo abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram,yavuze ko ameze neza atari mu bitaro, ariko ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru.Prezzo yemeje ko agiye gushaka uwatangaje aya makuru kugira ngo amujyane mu butabera.

Prezzo akunze kuvugwaho gukunda abagore cyane kuko mu minsi ishize aherutse gutandukana n’umukunzi we Amber Lulu bapfuye ko yamucaga inyuma.

Byavugwaga ko kubera ibiyobyabwenge ndetse na Viagra uyu muhanzi yahawe n’aba bagore 3,byatumye ajyanwa mu bitaro bya Karen Hospital yarembye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa