skol
fortebet

Umuraperi wo muri Amerika wari ukunzwe cyane yishwe arashwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi wari ukunzwe muri iki gihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika Bashar Barakah Jackson wamamaye nka Pop Smoke mu muziki,yishwe arashwe nk’uko polisi ikorera mu mujyi wa Los Angeles yabyemeje.

Sponsored Ad

Amakuru polisi yahaye Radio 1 Newsbeat avuga ko uyu muraperi yarasiwe i we mu rugo n’ubwo byinshi ku rupfu rwe bitahise bitangazwa ku mugaragaro.

Amakuru ku rupfu rwe yatanzwe n’inzu yari asanzwe akorana nayo mu guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki we, izwi nka Republic Records yavuze ko batewe agahinda n’urupfu rutunguranye rwa Pop Smoke.

Byavugwaga ko uyu muraperi yarashwe nyuma yo gukekwaho ubujura gusa ibi ntibyemejwe na polisi.

Mu gihe polisi yakurikiranaga iby’ubwo bujura, uyu muraperi yajyanwe ikitaraganya mu bitaro ari naho haturutse amakuru avuga ko yamaze gushiramo umwuka.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’inzego z’umutekano, bugaragaza ko mu burengerazuba bwa Hollywood, hibasiwe n’umubare utaramenyekana w’abajura bari bagamije kuhiba, hagati aho bakaba ntanumwe muri bo babashije kumenya uwo ariwe cyangwa ngo hagire utabwa muri yombi.

Polisi yahakanye amakuru yavugwaga ku ruhande y’uko uyu muraperi yaba yafatiwe mu cyuho ahaberewe ubwo bujura, ariko hagati aho yemeza ko bamwe mubari bagiye kwiba harimo abari bafite imbunda.

Pop Smoke, wari uherutse kugaragara mu bahanzi bafite Album 10 zakunzwe cyane mu cyumweru gishize, yari asanzwe afitanye amasezerano na Republic Records yamenyekanishije iby’urupfurwe.

Yabitangaje igira iti:” Amasengesho no gusaba kwacu bidufashe guhumuriza abasigaye mu muryango we, inshuti ndetse n’abafana twese tubabajwe n’iki gihombo cyo kubura mugenzi wacu”.

Iby’urupfu rwe bikimara kumenyakana, abantu benshi bahuruye buzura imihanda bagaragaza ko batabyumva neza.

Pop Smoke muri 2019, yashyize hanze indirimbo yise Welcome to the Party yakunzwe n’abatari bake ndetse iyi ikaba yaratumye aba umunyamahirwe mu bahanzi bakinywe cyane n’ibitangazamakurubikomeye birimo na Radio BBC, iyi ndirimbo kandi yanagaragaye ku rutonde rw’izikunzwe cyane muri 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa