skol
fortebet

Umuraperi Young Grace uri hafi kubyara yakorewe ibirori bya Baby Shower[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bagize izina rikomeye muri muzika y’u Rwanda. Ubu rero ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye, akaba yakorewe ibirori bya Baby Shower.

Sponsored Ad

bi birori byabereye i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019, hakaba hari hakoraniye abakobwa n’abagore b’inshuti za hafi z’uyu muhanzikazi cyane ko abatumiwe bose ari inshuti ze za hafi. Muri ibi birori mama wa Young Grace nawe yari yavuye i Rubavu aho asanzwe atuye yaje mu birori by’umwana we.

Inkuru yo gutwita kwa Young Grace yatangiye kumenyekana muri Werurwe 2019 aho uyu mukobwa yemereye Inyarwanda ko atwite ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye yamaze no guha akazina ka Diamante.Young Grace yemereye umunyamakuru ko atwite inda nkuru akaba yarayitewe n’umusore bamaze igihe bakundana Rwabuhihi Hubert [Piqué].




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa