Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yasezeranye mu mategeko na Gatete[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 February 2020 Yasuwe: 3810

Umurungi Sandrine wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda wa 2019, ryegukanwe na Nimwiza Meghan,yaraye asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatete Yves wari uherutse kumwambika impeta.



Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 6 Gashyantare ni bwo basezeraniye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 09 Gashyantare 2020 ku isaha ya saa 9:00’, ni mu gihe saa 14:00’ bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple.

Ku itariki ya 3 Kanama 2019 ni bwo Gatete Yves yateye ivi asaba Umurungi Sandrine ko yazamubera umugore maze iminsi yo kubaho Isi basigaje bakaba bayimara bari kumwe.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Amagepfo nyuma yo kurenga ijonjora ryabereye Huye tariki 22 Ukuboza 2018.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero.

Kuwa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga ibijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Ubu asigaye akina filime, iyo yakinnyemo yitwa ‘Little Angel’ ariko ntabwo irajya hanze. Gatete Yves bagiye kubana we akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rihanna yavuze ku ihohoterwa yakorewe we na Mama we

Umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi Robyn Rihanna Fenty, yatangaje ko mu...
8 April 2020 Yasuwe: 103 0

Covid-19:Miss Rwanda yagobotse abadafite ibyo kurya

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2029 yateye inkuga y’ibiribwa imiryango...
8 April 2020 Yasuwe: 1088 0

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byavuze ku kuba ngo byararangaranye Deejay...

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwanyomoje amakuru yakomeje...
7 April 2020 Yasuwe: 10338 1

Umuhanzi Gaël Faye wakize icyorezo cya Covid-19 yavuze ku buzima yarimo ubwo...

Umwanditsi akaba n’Umuhanzi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa...
7 April 2020 Yasuwe: 1432 0

Nana wamenyekaniye muri City Maid yavuze uburyo umubiri we agomba...

Umukinnyi wa cinema nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane...
5 April 2020 Yasuwe: 8333 0

Huddah Monroe yavuze uburyo yoherereje igitsina cye Mama we...

Huddah Monroe, umunya-Kenyakazi utajya aripfana ku byerekeye igitsina gore...
5 April 2020 Yasuwe: 6948 0