skol
fortebet

Umurungi Sandrine wahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda agiye kurongorwa na Gatete[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umurungi Sandrine wahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019, agiye kurushinga n’umukunzi we witwa Gatete Yves uherutse kumwambika impeta.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uzaba ku wa 06 Gashyantare 2020 mu murenge wa Remera, mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 09 Gashyantare 2020.

Kuri uwo munsi hazabanza gusaba no gukwa muri Avila Village mu gihe guhana isezerano imbere y’Imana bizabera muri Zion Temple Kicukiro.

Ku Cyumweru gishize ku wa 19 Mutarama 2020 uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Bridal Shower byo gusezera ku rungano, mu gihe yari yabanje kurambikwaho ibiganza mu Itorero ry Zion Temple Kicukiro aho asanzwe asengera.

Ubwo Umurungi yambikwaga impeta y’urukundo yatangaje ko yahamagawe n’inshuti ze zimubwira ko zishaka gusangira nawe iby’umugoroba ageze aho bari bavuganye atungurwa n’umukunzi we wahise atera ivi akamusaba ko bazabana akaramata undi na we abyemera atazuyaje.

Umurungi yavuze ko we n’umukunzi we bamaze imyaka ibiri irengaho bakundana kuko bamenyanye uyu mukobwa akirangiza amashuri yisumbuye bahuriye ku kiriyo, bagenda bagirana ubucuti bwavuyemo urukundo rutavangiye.

Umurungi aba mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aratambuka.

Yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryabereye i Huye ku wa 22 Ukuboza 2018 aba ari naho abonera itike yo mu byiciro byakurikiyeho, icyo gihe yanatangaje benshi ubwo yangaga kurya indimi akavuga ko yaje afite igishyika kubera Mutesi Jolly.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero. Ntiyahiriwe n’urugendo kuko ku wa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Uyu mukobwa kandi azagaragara muri filime yitwa ‘Little Angel’ iri hafi gushyirwa ahagaragara.

Ibitekerezo

  • Urugo ruhire.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa