skol
fortebet

Umusaza Tito Rutaremara akaba na Senateri yagize icyo avuga ku bakobwa bazwi nk’aba-Slay Queen berekana ibibero byabo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umusaza w’ inararibonye mu Rwanda Tito Rutaremara akaba n’ Umusenateri mu Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda ntiyemeranya n’ abavuga ko umukobwa wagaragaje ibibero bye ku mbugankoranyamba aba yishe umuco wa Kinyarwanda.

Sponsored Ad

Ni mu gihe muri iyi minsi mu Rwanda n’ ahandi ku Isi abantu batandukanye by’ umwihariko abagore n’ abakobwa basigaye bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo batamabaye ngo bikwize.

Senateri Tito Rutaremara mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko igihe umukobwa afite ibibero byiza byashimisha abantu kubyerekana nta kibazo kirimo.

Umunyamakuru yari amubajije ku bakobwa bahimbwe ‘Slayqeen’ kubera kugaragaza ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Senateri Tito ati “Ntabwo ndi moraliste. Niba afite amaguru meza, agashaka kuyerekana aribushimishe abantu yabuzwa ni iki?”.

Abajijwe niba bitaba ari ukwica umuco nk’ uko bamwe babitekereza yagize ati “Uwuhe muco se ko cyera bambaraga ukabona umukobwa ufite amabere ahagaze umukamumenya, bakambara amashabure ageze ku ntuze, umukobwa ufite amaguru meza bakayabona umuco uba wishe ni uwuhe?”

Akomeza agaragaza ko umukobwa werekanye amaguru ye ataba yishe umuco wa Kinyarwanda ahubwo ari umuco wa gikirisitu wazanywe n’ abazungu.

Ati “Oya ntabwo ari umuco wacu wa Kinyarwanda uba wishe umuco w’ abapadiri bazanye”.

Senateri Tito Rutaremara ntabwo ari we muntu wa mbere ugaragaje ko kugaragaza amaguru k’ umukobwa ari ikibazo kuko na Ambasaderi Olivier Nduhungire na Ministiri Johnston Busingye umwaka ushize bagaragaje ko kwambara impenure nta kibazo kirimo ko ahubwo abantu bakwiye kumenya aho bazambarira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier muri Kamena umwaka ushize yanditse kuri Twitter, agaragaza ko atemeranya n’abinubira iyi myambarire y’abana b’abakobwa kuko ari imyumvire itajyanye n’igihe.

Yagize ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”

Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana b’abakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.

Yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wavuze ko ‘iyo myumvire idafite ishingiro idakenewe’.

Abanenga abagore n’ abakobwa bagaragaza ibibero byabo bavuga ko binyuranyije n’ umuco nyarwanda, nyamara amateka y’ u Rwanda agaragaza ko kera abanyarwanda n’ abanyarwandazi batambaraga ngo bikwize kuko imyenda yari itaragera mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Uyu azajya muzabukuru ryari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa