skol
fortebet

Umutare Gaby agiye kurushinga, ajye gutura muri Australia

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Umutare Gaby [Nikuze Gabriel umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo, yabaye agiye kurushinga mu minsi ya vuba, aho ashobora guhita yerekeza ku mugabane wa Australia ndetse amakuru avuga ko azahita ahagarika byaburundu umuziki yakoraga.
Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Umutare Gaby [Nikuze Gabriel umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo, yabaye agiye kurushinga mu minsi ya vuba, aho ashobora guhita yerekeza ku mugabane wa Australia ndetse amakuru avuga ko azahita ahagarika byaburundu umuziki yakoraga.

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

Amakuru Ikinyamakuru Umuryango.rw, gifite amakuru ahamya ko uyu musore wihebeye muzika amaze iminsi ategura ubukwe mu ibanga rikomeye cyane ko anafite umukunzi bamaranye iminsi ariko udakunda kwisanga mu itangazamakuru.

Umuryango,rw, unafite amakuru ashimangira ko, nyuma y’ubukwe Gaby agomba gukomereza urugendo rw’ubuzima bwe ku mu gabane wa Australia.

Umutare Gaby yumvikanye mu kiganiro KT Idorls atemeza neza aya makuru cyangwa ngo ayahakane. Yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu gukora ndetse no gutunga indirimbo nshya ari nako abifatanya n’ubutumire bw’ubukwe aba agomba kuririmbamo.

Umutare aritegura kurushinga nubwo atabyemeza cyangwa ngo abihakane

Anavuga ko amaze iminsi yitabira ubukwe ari naho ashobora kuba ahurira n’abantu benshi bashobora kuba bavuga iby’ubukwe bwe

"Narabuze ubu nibereye mu makwe [Ubukwe], MfIte akaririmbo kwitwa ka ’Ntawundi’ na ka ’True Love’ biragenda bikora akazi ndagenda ndirimba mu makwe hirya no hino ngaho za Cyangungu, Gitarama ngaho Kigali ng’ibyo ibintu nibereyemo...ahaa hanyuma nkabapanga nibindi by’ubuzima bwanjye, urabona umuntu aba amaze kugenda anakura ntabwo mba nyiri umwana mutoya ubwo nibyo ndimo abanyarwanda tujyenda duhurira muri ayo makwe, duhurira mu tuntu twudutaramo nkutwo ngutwo twabantu bakuze kuri ka acoustique nkirwana no gutegura ubuzima bw’ejo hazaza."- Umutare Gaby

Uyu munyamakuru yagize amacyenga abaza Gabby igituma akomeza kumvikana mu mvugo igaragaza kuba umugabo, guteganya ubundi buzima bwahazaza, ati "Umuntu yumva utuntu twinshi, uba ushaka kuvuga iki, umuntu utasobanura mu buryo bworoshye?

Gabby wavutse tariki 5 Gicurasi 1990 ati "Mbashaka kuvuga guteganyiriza umuntu kuko urabona ibyo ari byo byose umuntu aba arwana n’ubuzima bwagisore yibaza ariko se ibintu bizagenda gute? iejo ibi bintu byanze byagenda gute? nsinashaka na Boutique nkayishinga, ejo iyi mizika igatera inkunga iyo Boutique n’ibintu bitandukanye.....Ibyo byose nibyo rero umuntu aba areba kugirango asigasire amagara avuge ati "ejo nindamuka mvuze nti ndashaka gushinga urugo, ese aya Salle nzayakura he? aaaah inkwano zizava he? Ayo umwana azigira kugirango yige Primaire kugeza Secondaire azava he? ibyo byose nibyo umuntu aba arwana nabyo kugirango abishyire ku murongo eeh kugirango bitaba byabindi byo kwigira umunyamujyi umusore wo kwirirwa utembera umujyi gusa."

Abajijwe ku makuru avugwa na zimwe mu nshuti ze avuga ko yaba agiye kurushinga agasezerana kubana akaramata n’umukunzi we. Uyu muhanzi yayamaganiye kure.

Yungamo ati "Oya oya ibyo bintu ni ibintu byamakuru aba acicikana ariko nyine tutagomba guhunga kubera ko [nyine urabyumva umuntu nyine]....urabyumva umuntu aba azwi noneho iyo uwiteka yaciye inzira ugasanga abantu benshi barakuzi ibintu nkibyo nyine bibaho ukabyakira ariko ni ubuzima bwanjye bwite buri Private nta muntu numwe ibyo bintu nabitangarije, ahubwo nyine buriya barambonye baravuga bati uyu musore arakuze imyaka yamucitse ariko binabaye ntabwo nabyanga byaba ari sawa."

Yavuze ko azwi nk’umuhanzi utangira amakuru ku gihe avuga ko igihe nikigera bikaba azabitangariza abakunzi be. "Nzabitangaza nzacyarwana nabyo mfite umukunzi kandi nishimira ibindi bizaza nyuma abanyarwanda nzabibabwira rwose ariko ndi mu buzima bwanjye bwite bwo kugirango nubake ahazaza hanjye h’ubuzima."

Kujyana muri Australia yavuze ari urubyiruko ndetse akaba yifuza no kwaguka mu bitekerezo akareba n’ahandi bweze, Ati "Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w’umugabo ntari umuntu w’imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk’umuntu w’umugabo."
Iyi foto igaragara mu ndirimbo ye yise 'Ntawundi'
Ahashize............

Muri Nzeli 2015, Umutare Gaby yumvikanye mu itangazamakuru ashwana bikomeye n’umukobwa wamushinjaga kumukura ibyinyo. Niyigenda Florance asanzwe atuye muri Amerika ngo yari umukunzi wa Gaby wari unasanzwe amufasha akanamwoherereza amafaranga.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda; nyuma yaho Florence aviriye mu Rwanda yapanze na Gaby Umutare ko bazabana ndetse ko agomba kumusanga muri Amerika.

Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko icyo gihe yamwoherereje amafaranga igihumbi na magana atanu y’amadorali ya Amerika($1500) ni ukuva asaga miliyoni n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda(1.100.000 Frw).

Mu gihe iby’ibyangombwa bitararangira, ngo Umutare Gaby yasabye Florence andi mafaranga yo kumufasha gukora amashusho y’indirimbo, ibintu ngo byari kumufasha kujya mu marushanwa ya Guma Guma.

Icyo gihe nabwo uyu mukobwa amwoherereza amadorali magana atanu($500) ni ukuva asaga ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi (370000 Frw). Uretse aya , uyu mukobwa avuga ko muri rusange yoherereje Umutare Gaby nibura amafaranga agera ku bihumbi bine by’amadorali ($4000) mu bihe bitandukanye, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amanyarwanda ndetse na telefoni igezweho ya I Phone 6.

Iby’urukundo rwa Gaby na Florance byarangiye uko ndetse muri iyi minsi, Gaby yavuze ko afite umukunzi anishimira ari nawe bivugwa ko agiye kurushinga mu minsi ya vuba.

[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa