skol
fortebet

Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yabuze se umubyara

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 ari mu gahinda gakomeye ko gupfudha se umubyara wazize uburwayi yari amaranye igihe kinini.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi Kayibanda Ladislas, usanzwe ari se wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’iminsi itari mike yari amaze arwaye.

Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore.




Miss Mutesi Aurore yabuze se umubyara wahitanywe n’uburwayi

Ibitekerezo

  • Pole sana Aurore, na famille yawe. Imana ibakomeze mw’isi niko bigenda. None nimwe ejo nitwe nibwo buzima bw’iyi si Mwihangane.

    Aurore ihangane sha.Gupfusha umubyeyi biri mu bintu bibabaza cyane.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa