skol
fortebet

Umuvandimwe wa Ali Kiba yavuze urudasanzwe akunda Diamond Platnumz

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuvandimwe w’Umuhanzi Ali Kiba witwa Issa Azam atangaza ko akunda mukeba wa mukuru we, Diamond Platnumz ku buryo uwakwifuza kumurasa ari we yaheraho.

Sponsored Ad

Azam yakuranye na Ali Kiba ahitwa Hombo mu Ntara ya Kigoma ariko baza gutandukana nyuma y’aho Ali Kiba yimutse akajya kuba mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar Es-Salaam.

Uyu musore kuri ubu na we uba i Dar Es- Salaam avuga ko yabanje gukunda Ali Kiba na Diamond kimwe gusa ngo nyuma yo kurebana nabi kw’aba bahanzi bombi, yahisemo gukurikiza icyo umutima we umubwira.

Ati ” (…) Naje gukurikira icyo umutima wanjye umbwira. Nakunze cyane Diamond kurusha Ali Kiba. Ibyo byatewe ahanini no kuba Diamond ari umuntu wiyemera n’ukuntu akunda guhangana.”

Uyu musore yabwiye Bongo5 ko umuryango we wamwanze ku bwo gukunda Diamond.

Ati ” Abavandimwe baranyanze babonye ko nkunda Diamond aho gukunda Ali Kiba kandi tuvukana. Ibi byangaragaje nk’umugambanyi mu muryango. Ariko ni ko bimeze ushaka kurasa Diamond azahere kuri njye. Niteguye kumupfira.”

Yavuze ko ibyo ntacyo byamutwaye ariko ko byageze aho agatangira kugabwaho ibitero n’abafana ba Ali Kiba, ikintu cyatumye Diamond amenya ikibazo cye.

Ati ” Nigeze gukubitwa n’abafana ba Ali Kiba inshuro ebyiri. Barambabaje cyane bituma Diamond anyegera atangira kumba hafi.”

Isaa Azam avuga ko kuri ubu umuryango we utakibifata nk’ikibazo. Ngo ni nk’aho umwe yafana Yanga undi agafana Simba FC kandi bavukana.

Ni ibisanzwe ko abantu bavukana badakunda kimwe gusa akenshi benshi birabatungura, ntibanabyiyumvishe. Ikiba gikenewe hagati aho ni ukugira imbagarabwenge yemera kwakira umuntu udakunda nk’ibyo wowe ukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa