skol
fortebet

Umuyobozi wa The Mane ibarizwamo Safi yakomoje ku masezerano yagiranye n’itsinda rya Urban Boys

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi mukuru wa The Mane ari we Bad Rama yavuze ko amasezerano basinyanye na Urban Boys ari imikoranire izamara igihe kirekire.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Umuyobozi wa The Mane Bad Rama ari kumwe n’itsinda rya Urban Boys aho bari bafashe impapuro bigaragaza ko hari ibyo bari bamaze gusinyana.

Aya mafoto akijya hanze yavuzweho byinshi birimo nko kuba Urban Boys yasinye muri The Mane ubusanzwe ikoreramo Safi Madiba wahoze muriri tsinda, ndetse wagira uwo ubaza ku masezerana basinye bose bakaba ibamba ntihagire icyo babivugaho.

Kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro n’abanyamakuru bemeje ko Urbab Boys itasinye muri The Mane ahubwo ko hari amasezerano y’ubufatanye basinyanye ku mpande zombi bityo akaba aricyo bashakaga kugera mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

Bad Rama yavuze ko mu minsi ya vuba bateganya gukorera ibitaramo hanze y’igihugu gusa ko bakoze amasezerano na rino tsinda kuko bazi neza ko rirambye muri muzika ndetse bazi byinshi ndetse bafite abafana benshi.

Yagize ati” Urban Boys twakoze amasezerano y’imikoranire n’ibikorwa bya Muzika n’ibindi bijyanye n’umuziki.

Yakomeje avuga ko ari amasezerano bagiranye ajyanye n’imikoranire y’igihe kirekire mu gihe Urban Boys ikeneye ubufasha muri The Mane izabuhabwa ndetse nabo bakabubaha mu buryo bw’imikoranire n’ubufatanye.

Mu bikorwa The Mane yasezeranye gukorana na Urban Boys harimo nko kuzitabira ibitaramo bateganya gukora byiswe Celebrities Xmass Party ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa The Mane buri gutegura muri iyi minsi.

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukwakira 2018 aho abahanzi, abakinnyi mu mikino inyuranye n’abandi bantu b’ibyamamare bazaba bitabiriye bagahura bagasangira bakaganira bungurana ibitekerezo. Muri iki gitaramo abantu b’ibyamamare bazifotozanya n’abafana babo ku itapi itukura bataramirwe na bamwe mu bahanzi barimo Urban Boys yamaze gusinya amasezerano ndetse n’abandi bahanzi.

Usibye iki gitaramo ariko na none The Mane iri gutegura ibitaramo bya The Mane Simbuka Tour bizabera mu ntara zinyuranye ku ikubitiro bakaba bagiye guhera mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba aho bazakorera i Karongi kuri Centre Culturel i Rubengera tariki 16 Ugushyingo 2018. Rusizi muri Expo Ground ho bakazaba bahataramira tariki 17 Ugushyingo 2018. Bazahava bajya mu karere ka Huye tariki 23 Ugushyingo 2018 muri Auditorium ya Kaminuza mu gihe tariki 24 Ugushyingo 2018 bazaba bataramira i Nyamagabe kuri stade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa