skol
fortebet

Umwana Diamond yabyaranye na Tanasha abafana ntibishimiye uburyo batamukoreye ibirori by’isabukuru y’amavuko nk’uko biteganywa n’idini

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abahanzi Diamond Platnumz n’umugore we baheruka kubyarana umwana bakamwita Naseeb Junior ntabwo bakoreye umwana wabo ibirori uko biteganywa n’idini ya Islam babarizwamo nyuma y’iminsi 40 avutse.

Sponsored Ad

Ibirori byari gukorerwa Naseeb Junior wafungurijwe urukuta kuri instagram ataramenya no kuvuga byimuriwe itariki nkuko bitangazwa n’ababyeyi be, gusa abafana b’ibi byamamare ntabwo babashije kubyihanganira kuko babanenze cyane bavuga ko bagombaga kubahiriza uko idini ribibasaba nk’uko babikoze no ku bana ba mbere Diamond Platnumz yabyaye.

Naseeb Junior yavutse ku wa 2 ukwakira ndetse yakagombye kuba yarakorewe ibirori mbere y’icyumweru gitambutse ku wa 10 ugushyingo,ariko ababyeyi bakimuye maze bagishyira ku wa 26 ugushyingo ku mpamvu batatangaje maze abafana ntibabyakira neza.

Diamond Platnumz aherutse mu bitaramo byabereye mu iserukiramuco rya One Africa musics Fest aho yahuriyemo n’ibyamamare biri ku gasongero k’umuziki wo muri Africa uyu mwaka,aheruka no gutangaza ko azafashisha abarwayi amashiringi angana na 20 ku ijana y’azava mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019.

Ibitekerezo

  • Oya ntibabyita isabukuru ahubwo byabyita Aqiqat numuhango ukorerwa abana mbere iminsi 21 ntabwo ari 40.Nubwo ari abastar ariko bakubahirije itegeko Allah yadushyiriyeho kubimukorera kuri iriya tariki ntacyo bizaba bivuze nakimwe cyakora bazihera inyama abantu hahahga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa