Umwana Zari yabyaranye na Diamond ari mu bitaro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 February 2020 Yasuwe: 5352

Kuwa 4 tariki ya 13 Gashyantare 2020, Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko umwana wabo babyaranye witwa Prince Nillan w’imyaka itatu y’amavuko yajyanwe mu bitaro ikitaraganya.



Uyu mubyeyi w’abana batanu yavuze ko uyu mwana yajyanwe kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira umuriro mwinshi no kuribwa cyane bituma ahita anahabwa igitanda mu bitaro.

Zari The Boss Lady abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, yashyizeho ifoto y’uyu muhungu we Nillan ari ku gitanda cyo mu bitaro asinziriye.

Zari mu magambo yuje ikiniga, yagize ati: “umugabo wanjye muto aryamye ku gitanda kubera uburwayi.”

Mu mezi abiri ashize Zari nawe yagize ibibazo byo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe ndetse no kubabara mu gituza byaje kuvamo kujyanwa mu bitaro.

Icyo gihe yagize ati: “Ndarwaye cyane, ariko amashitani aribeshya nzakira, ndwaye mu muhogo, mfite umuriro, umutwe ndetse no mu gituza harambabaza, ndanywa ibinini bitatu buri munsi, nkiza mana.”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jackie Chan yemereye akayabo umuntu uzavumbura urukingo rwa...

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare Jackie Chan w’imyaka 68 yatangaje ko...
18 February 2020 Yasuwe: 2508 0

Reba intimba yo ku mutima urupfu rwa Kizito Mihigo rwasigiye Bruce...

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bashegeshwe n’urupfu rwa Kizito...
18 February 2020 Yasuwe: 8173 0

Reba amateka y’ubuzima bwa Kizito Mihigo kuva afite imyaka 9

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo I Rwanda...
18 February 2020 Yasuwe: 5386 0

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje kujya impaka niba yaba yarasubiranye na...

Umunaymideli Hamisa Mobeto wahoze ari inshuti ikomeye y’umuhanzi Diamond...
18 February 2020 Yasuwe: 3071 0

Aba-Slay Queen bo muri Uganda bagaragaje agahinda gakomeye batewe na...

Rajab Abdul Kahali aka Harmonize uzwi mu muziki wo muri Afurika...
18 February 2020 Yasuwe: 4575 0

Miss Universe Tunzi ubwo yagarukaga ku ivuko abenshi bataye akazi abandi...

Miss Universe,Zozibini Tunzi ubwo yagarukaga ku ivuko yafashe umwanya wo...
17 February 2020 Yasuwe: 4958 0