skol
fortebet

Umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol yatunguye umukunzi we bamenyaniye mu kabyiniriro atera ivi ubwo bari mu nzu berekaniramo Filime[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Bien-Aime Baraza umwe mubaririmbyi bagize itsinda rya Sauti Sol ribarizwa muri Kenya yateye ivi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 asaba umukunzi we kumwemerera bakabana akaramata.

Sponsored Ad

Bien-Aimé Baraza yambitse impeta Chiki Onwekwe Kuruka mu muhango wari wagizwe ibanga wabereye mu nzu yerekanirwamo filime mu nyubako ya Westgate Mall.

Ku ifoto yashyizwe kuri konti ya instagram y’itsinda rya Sauti Sol, mu kwemeza aya makuru banditse bagira bati « Urukundo ni urutsinzi. Yavuze ‘Yego’. Amahirwe masa kuri Bien Aime na Chikikuruka ku bwo kwambikana impeta. »

Gusa ibi byari byabanje gutangazwa na Polycarp Otieno uzwi cyane nka Fancy Fingers muri iri tsinda we wanakoze ubukwe n’umurundikazi. Hari hashize iminsi mike Baraza avugiye mu itangazamakuru ko ashaka kugeza ku rundi rwego iby’urukundo rwe na Chiki Onwekwe Kuruka.

Chiki Onwekwe Kuruka watunguwe n’umukunzi we yamushimiye agira ati « Ibi ntabwo nari mbitegereje. Nari nagiye kwirebera sinema n’inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye. Wakoze cyane. Navuze ‘Yego’ mu buryo bworoshye. Ku nshuti yanjye, umuniga wanjye, inshuti yanjye y’akadasohoka, ikirenze kuri ibyo ni ‘fiance’ wanjye, ndagukunda byimazeyo.”

Chiki ukundana na Bien-Aime; ni umunya-Nigeria kavukire, Yabaye igihe kinini mu Bwongereza n’umuryango we mbere y’uko yimukira muri kenya.

Yavutse kuri Se wakoze mu mwuga w’Itangazamakuru, mu gihe nyina yari umunyamategeko. Ni umukobwa uzwiho kuba ari umubyinnyi akaba n’umuhanga mu gutoza abantu mu mikino ngororamubiri.

Chiki yamenyanye na Baraza bahuriye mu kabyiniro, bahujwe n’umuhanzi w’imideli Emmanuel Jambo.

Bien-Aime abaye uwa kabiri muri iritsinda werekanye umukunzi we nyuma y’amezi agera kuri atatu mugenzi witwa Polycarp Otieno benshi bita Fancy Fingers arushinze n’umurundikazi mu birori byabereye kuri Fairmont Mt Kenya Safari Club.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa