skol
fortebet

Umwongereza yashimuse Youtube ya Bruce Melodie

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Bruce Melodie [Itahiwacu Bruce] umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu ruhando rwa muzika mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ababajwe cyane no kwibwa kwa shene (Channel) ye ya YouTube yakoreshaga mu kwamamaza no kubika ibihangano(Indirimbo) bye byose.

Sponsored Ad

Bruce Melodie yatangaje ko shene ye yo kurubuga rwa Youtube yasibwe mu buryo butandukanye gusa ngo yabwiwe ko iyi shene yashimuswe n’umwongeraza ataramenya neza.

Iyi shene ya Youtube y’uyu muhanzi yari imaze kugira abantu bamukurikira barenga ibihumbi 43, iriho indirimbo ze zitandukanye hafi ya zose.

Uyu muhanzi yari imaze kugira abantu bamukurikira barenga ibihumbi 43 ku rubuga rwa YouTube, ndetse ikaba yari iriho indirimbo ze zitandukanye yakoze .

Bruce Melodie mukiganiro yagiranye na Igihe yavuze ko ibi byamubabaje ariko yatangiye kubikurikirana bareba ko bayigarura.

“Bashimuse shene yacu ya youtube ariko turimo kubikurikirana ngo turebe niba twabasha kuyigarura. Ejo nimugoroba nibwo bayitwaye. Twamenye ko umuntu wayitwaye ari uwo mu Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko yabimenyesheje abagenzura uru rubuga kugira ngo bakurikirane uwakoze iki kintu.

Ati “Ndimo kubimenyesha Youtube na Google kugira ngo tumenye niba babasha kudufasha ibyo byanze ni ukwitabaza ababizobereye bakadufasha. Umuntu wese wibwe ntabwo aba yishimye ubu ndi kugerageza ngo ndebe ko nayigarura.”

Muri iki gihe abahanzi n’abandi b’ibyamamare hano mu Rwanda bibasiwe bikomeye n’ibitero nkibi byo kwibwa imbugankoranyambaga zabo baba bakoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Kuri ubu nyuma y’igihe gito hafashwe umwe mu banyarwanda bakora ibi bikorwa byo gushimuta konti z’abahanzi n’abandi b’ibyamamare mu 2018, ibi byongeye kwaduka mu ntangiro z’uyu mwaka aho bamwe bongeye gutangaza ko konti zabo zibwe cyane cyane izo kurubuga rwa Instagram. Abajura b’izi mbuga nkoranyambaga baherutse gutwara kandi Instagram ya Marina n’iya Anita Pendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa