skol
fortebet

Urujijo ku makuru y’umwana bivugwa ko Tanasha yabyaranye na Diamond

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umukunzi wa Diamond Platnumz uzwi nka Tanasha Donna Oketch, yaba yamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu yari itegerejwe na benshi mu bakunzi babo ndetse nabo mu miryango yombi.

Sponsored Ad

Iby’ayamakuru asa nahishyura ko Tanasha yaba yaramaze kwibaruka, yazanwe na mushiki wa Diamond uherutse gutangaza ko yishimiye cyane kwakira umwana wa musaza we kuko yari amutegereje n’amatsiko menshi.

Yavuze ko yishimiye cyane kubona umwana Tnasha yibarutse, kuko akurikije urukumbuzi yari amufitiye rusa naho barumuroze.

Ibi kandi byazaga byiyongera ku magambo Diamond yatangaje tariki ya 11 Nzeri 2019, aho yavugaga ko uwo bari batagereje yaje, gusa Tanasha akaba yarahise yamagana aya makuru avuga ko uwo mwana berekana atari uwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers, avuga ko mu iperereza cyakoze cyasanze Tanasha atarabyara ndetse ko asigaye abana na Diamond iwe mu mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Mbezi Beach.

Ngo abanyamakuru bacyo bagerageje kwinjira mu rugo rw’uyu muhanzi ariko bikanga kuko hari abarinzi na camera nyinshi ku buryo bitari gupfa kuborohera.

Gusa ngo bagize amahirwe bahura n’umwe wo mu muryango wa Diamond wababujije gutangaza amazina ye, ababwira ko Tanasha na Diamond babana ariko batari mu rugo bagiye.

Kukijyanye no kuba yarabyaye, yababwiye ko Tanasha atarabyara ariko ngo uko bigaragara ari hafi kuko amezi icyenda yo yamaze kurangira.

Ibitekerezo

  • Uyu ni umugore wa 4 uzwi ubyaranye na Diamond.Abo yaryamanye nabo ntibabarika.Niko aba Stars hafi ya bose babaho.Bibera mu kwishimisha mu nkumi gusa,nyamara bazi neza ko Imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa